Yanditswe kuya 2017-12-25 02:07:13
Ishavu n’agahinda no gushaka kwiyahura bigiye kwica uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal
Ibitekerezo:  8 Abayisuye: 16990

Umukinnyi w’umunyafurika wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Arsenal Emmanuel Eboue wigeze gutunga nk’ibya mirenge ku ntenyo kuri ubu asigaye abura n’urwara rwo kwishima ndetse ageze naho ajya kurara ku baturanyi bitewe no gusesagura yagize ubwo yarakiri mu bihe bye byiza.

Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yamaze akinira muri Premier League aho yahembwaga ama miliyoni buri cyumweru yaje gukodesha imiturirwa y’igiciro ndetse agura n’imodoka zihenze kuribu Emmanuel Eboue asigaye abayeho mu buzima bucishije bugufi kubera kwaya mu gihe yarakimeze neza.

Emmanuel Eboue w’imyaka 34 y’amavuko mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Sunday Mirror yatangaje ko hari aho yigeze kugira yumva ashaka kwishyira mu kagozi ngo yimanike kubera kutabasha kwakira ubuzima asigaye abayemo muri iyi minsi.

Mu gahinda n’ishavu ryinshi Eboue yagize ati : “Ndifuza ko Imana yaza ikamfasha, niyo yonyine yabasha kunkiza ibiri kundwanira mu ntekerezo”
Eboue asaba abakinnyi bakiri mu bihe byiza muri iki gihe gufungura amaso bakareba kure bagashaka uburyo b’iteganyiriza mu buzima bw’ejo hazaza.

Uwari umufasha we Aurelie yaje kwaka gatanya ubu ntibakiri hamwe ndetse mu minsi yashize uyu mukinnyi aherutse kubura sekuru we wamureze ahitanwe n’uburwayi bwa cancer, N’Dri Serge umuvandimwe we nawe aherutse kugwa mu mpanuka y’ipikipiki, ndetse guhera mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka Eboue ntaheruka kubonana n’abana be batatu, ndetse hashize ibyumweru bitatu urugo yahoze atuyemo we n’umuryango we mu mujyi wa London rushyizwe muri cyamunara.

Urukundo rukiri rwose hagati ya Aurelie na Eboue mbere gato ko yerekeza muri Arsenal

Eboue yagize ati : “Nsigaye ntinya gucana amatara ngo hatagira umenya ko ndi mu nzu. Nashyize buri kimwe inyuma y’amarido inzu naruhiye nyigura ubu nsigaye ngira ubwoba bwo kuyibamo.”

Ikibazo Eboue avuga ko yahuye nacyo ni ukutagira umugira inama uburyo yacunga neza amafaranga yakoreye kugeza ubwo ubutunzi yarafite bwose bubaye umunyonga ndetse n’umugore we akaba yaraje akurikiye ifaranga rimaze kumushiraho akamujugunya. Eboue yagize ati : “Amafaranga yose nakoreraga nkiri umukinnyi nayohererezaga umufasha wanjye kurubu byose byabaye umuyonga nawe ndamubura.”

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
floribert nduwayo

Uko ubyumva uwo mugrand frere yarasarishije gutinda aho yibagira kazoza kejo me niyihangane ivyisi birazunguruka kwel

Uko ubyumva nuko nyin abagor niyokam yabo

kanyana firdausi

Uko ubyumva.niyihangane kwisi nuko,uko Bukeye siko bwira

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru