Yanditswe kuya 2017-12-26 00:28:58
Eboue wari uri mu byago bikomeye yabonye abamuha impozamarira
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 781

Ni nyuma y’inkuru yashyizwe hanze y’ubuzima bw’uwahoze akinira ikipe ya Arsenal Emmanuel Eboue abayemo kuri ubu buteye ishavu n’agahinda kenshi ndetse bikavugisha benshi hirya no hino ku isi kuri ubu uyu mukinnyi yabonye ubufasha bugiye gutuma asunika iminsi ikicuma.

Ikipe ya Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey yemeye guha akazi Eboue ko gutoza ikipe y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 14 nk’umwungiriza.

Igitangazamakuru cyo muri Turkey Futbolarena nicyo cyatangaje iyi nkuru ko iyi kipe igiye gufasha Eboue kubona ibyangombwa byo kwinjira mu mwuga w’ubutoza ndetse bakamugenera icumbi n’umushahara muri iki gihugu byo kumufasha mu manza arimo muri iyi minsi z’imitungo yahoze ari iye ishaka gutezwa cyamunara.

Uyu mukinnyi wagiranye ibihe byiza n’uwari umufasha we nawe abonye atangiye gukena yahise amwanga

Uyu mukinnyi akaba yarageze aho ajya kurara kurubaraza rwa zimwe mu ncuti ze bahoze bakinana muri Premier League.

Ishavu n’agahinda no gushaka kwiyahura bigiye kwica uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru