Yanditswe kuya 2017-12-26 01:47:21
Riderman yashimangiye ko uburyohe bwa Hiphop ntaho bwagiye ndetse n’abafana bagifite umurindi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3035

Mu gitaramo cy’imbaturamugabo umuhanzi Riderman yashyize hanze mixtape ihuriyeho indirimbo yahaye inyito ya “Filime” Uburyohe Concert n’igitaramo cyagaragaje uko abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ab’injyana ya Hip Hop aribo bayoboye abandi n’ubwo iyi njyana isa n’iya pfukiranwe.

Kuvuga ko Riderman yujuje sitade byo bimaze kumenyerwa kuko si rimwe si kabiri ariko umwihariko mu gitaramo cyabaye kuri uyu mugoroba ni isindwe yabafana y’injyana ya HipHop mu Rwanda mu gihe bisa nkaho iyi njyana hirya no hino ku ma radio nkuko abayikora babivuga yagiye ikumirwa mu buryo bugaragara.

Muri iki gitaramo hongeye hagaragara kandi umuhanzi P Fla wari umaze igihe ari mu buroko kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse arishimirwa bikomeye ku rwego rwo hejuru ubwo yafatanyaga n’umuhanzi Candy Moon bahoze bakorana mu minsi yashize.

P Fla yafashijwe na Candy Moon abafana bari bamutegereje ari benshi

Isomo rikomeye iki gitaramo cyasize mu mitwe y’abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange ni ishingwa ry’amatsinda y’abafana kubw’inyungu runaka atari urundi rukundo bakunze umuhanzi ahubwo ari igikorwa runaka abakurikiranyeho bikarangira ayo matsinda atamaze igihe ariko ayandi agasigara ku izina.

Rwema n’umufasha wa Riderman Agasaro Nadia bari bitabiriye iki gitaramo

Gusa uwabashije kugera mu gitaramo cya Riderman kuri iyi Noheli ni imbaraga itsinda ryashinzwe guhera mu mwaka wa 2011 kugeza ubu ry’urubyiruko rukunda uyu muhanzi rugihari kugeza ubu ndetse kandi bakaba badahuzwa no gufana Riderman gusa ahubwo basanzwe banahurira mu bindi bikorwa bitandukanye by’urukundo.

Umurindi w’Ibisumizi n’igisumizi gikuru byakangaranyije abatari bacye

Umurindi w’Ibisumizi bihuriye mu muryango wa Riderman Fan Club kuri uyu mugoroba wasigaye mu mitwe ya benshi kubera urukundo n’ishyaka bagirira uyu muhanzi ndetse n’injyana ya Hiphop muri rusange.

Muri iki gitaramo kandi hongeye kugaragara urunyurane rw’urungano mu bahanzi haba abahanzi bakoze umuziki kuva cyera barimo nka Jacky B ndetse n’abahanzi nka Lanie bakiri kuzamuka bose bahawe umwanya kurubyiniro rumwe bakabasha kwigaragaza.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru