Yanditswe kuya 2017-12-26 05:44:11
George Weah nyuma y’Imana ashimira Wenger wamugize uwo ari we kuri ubu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 10324

George Weah wageze kuri buri kimwe muri ruhago, akaba ari nawe mu Nyafurika rukumbi wabashije gutwara igikombe cya Afurika, Iki Burayi ndetse n’igikombe cy’Isi nk’umukinnyi witwaye neza muri ruhago mu mwaka w’i 1995 kuri ubu akaba ari mu rugamba rwo kuba umukuru w’igihugu cya Liberia yashimiye Wenger kubw’urukundo yamugaragarije.

Uyu mukinnyi wagacishijeho mu makipe nka Monaco, Paris Saint-Germain mu ikipe ya Milan ndetse na rutahizamu w’ikipe ya Chelsea akaba ari umwe mu bakinnyi beza isi yagize by’umwihariko umugabane w’Afurika.

George Weah uri mu rugamba kuri ubu rwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Liberia ndetse akaba ari no guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana uwo mwanya yatangaje ineza Wenger yamugiriye imukora ku mutima ubwo yari akiri umukinnyi.

Arsene Wenger wabaye umutoza wa George Weah mu ikipe ya Monaco yatangaje ko bari bafitanye umubano ukomeye nk’uwu mubyeyi n’umwana, George Weah yagize ati : “Namufataga nk’umubyeyi nawe akamfata nk’umwana, mu gihe ivangura ruhu ryari riri ku rwego rwo hejuru we yanyeretse urukundo ndetse akifuza ko namuhora hafi iteka.”

Yakomeje agira ati : “Igihe kimwe nari ndambiwe gukora imyitozo nza kumubwira ko narwaye umutwe maze arambwira ati : ‘George, Ndabizi biragoye ariko ugomba gukora cyane, nizera ko impano ufite ushobora kuba umwe mu bakinnyi beza ku isi.’ Nuko kuva ubwo narabyumvise maze mbigenderaho. Ku Nyuma y’Imana, Ntekereza ko iyo ntagira Arsène ntacyo nari kugeraho ku mugabane w’Iburayi.”

George Weah ari mu kiciro cya nyuma cy’amatora y’umukuru w’igihugu aho ahanganye n’uwari visi perezida w’iki gihugu Joseph Boakai mu matora ari kuba kuri uyu munsi wa 26 Ukuboza 2017.

George Weah ubwo yahabwaga Ballon d’Or nk’umukinnyi mwiza ku isi mu mupira w’amaguru
Ntabwo ari ubwa mbere George Weah agaragaye mu bikorwa bya politike kuko no mu mwaka wa 2005 yagerageje amahirwe ariko aza gutsindwa aho bivugwa ko yazize amashuri macye yarafite kuri ubu akaba yaje amaze kuyaminuza.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru