Yanditswe kuya 2017-12-26 08:28:31
Afurika yashegeshwe n’urupfu rw’umwe mu bahanzi wari intwari kuri uyu mugabane
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 8994

Ubwo hari mu ijoro ryo kwizihizaho umunsi mukuru wa Noheli nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwe mu bahanzi beza umugabane w’Afurika wari ufite w’inararibonye Robbie Malinga.

Robbie Malinga yari umwe mu bahanzi bazamuye injyana ya Afro-Pop ku mugabane w’Afurika aho yagiye akora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa na benshi by’umwihariko indirimbo ‘Intsimbi’ yaje no kugerwa aho iri izina rimwitirirwa.

Malinga uretse kuba ari umuhanzi wubashywe by’umwihariko mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo akaba yari n’umwe mu batunganya imiziki, akaba yari umwanditsi w’indirimbo ndetse afasha n’abandi bahanzi muri iki gihugu mu gushaka injyana (melody) z’indirimbo zabo.

Uyu muhanzi mu mwaka wa 2016 uri mu marembera nibwo byaje kumenyekana ko afite ikibazo cyo kubura amaraso ndetse n’umunaniro ukabije. Malinga akaba yarafashwe n’ubu burwayi nyuma gato yaho ashyiriye hanze izina rya Alubumu ye yari kuzasohoka mu minsi iri mbere yafatanyijemo n’abandi bahanzi.

Ishyirahamwe ry’abakora umuziki mu gihugu cya Afurika y’Epfo RiSA, ryatangaje ko iki ari igihombo gikomeye bagize badashobora kwibagirwa vuba aha kuko yari umwe mu nararibonye ufatiye runini umuziki wo muri iki gihugu kandi ko abato bari bafite byinshi bagombaga kumwigiraho.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
EddyElie Zachariah

NTakund Nuguhoz Umuryang Ndets Niryo Shirahamw Risa Kubaryabuz Umuhanz Akomeyenkuk Nuruhomb Kur Twes

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru