Yanditswe kuya 2017-12-26 09:36:02
Bwa mbere mu Rwanda hagiye kwerekanwa filime iri ku rwego mpuzamahanga yakozwe inatunganwa n’Abanyarwanda
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 8602

Bikunze kuvugwa ko filime Nyarwanda ndetse n’izo hirya no hino mu karere zirangwamo ubunararibonye bucye ndetse ntaho zitaniye n’ikinamico biturutse ku bumenyi bw’abazikora, kuri ubu bamwe mu rubyiruko biyemeje kurema filime nyarwanda ikozwe ku rwego mpuzamahanga zimenyerewe.

Wenext ihuriro ry’urubyiruko rwishyize hamwe rukora umwuga wa cinema hano mu Rwanda rugiye kumurika bwa mbere filime "Ace of Heart" (Bwana y’Umutima) haba mu nkuru yayo ndetse n’uburyo ikozwemo biri ku rwego rwo hejuru.

Bikaba biteganyijwe ko abashaka kwirebera iyi filime bwa mbere ubwo izaba ishyirwa ku mugaragaro bashobora kuyireba kuri uyu wa 29 Ukuboza 2017 mu nyubako ya Kigali City Tower ahazwi nka Century Cinema guhera ku isaha ya saa Moya z’umugoroba.

Kirezi Patrick watunganyije iyi filime akaba asaba abanyarwanda kuza ku bwinshi kwirebera umusaruro w’akozwe n’abana b’u Rwanda haba mu nkuru yayo ifata amavamutima ndetse n’uburyo yatunganyijwe biri ku rwego rwo hejuru.

Uwifuza kureba bwa mbere iyi filime akaba asabwa kuza yitwaje 5,000 Rwf maze akabasha kwihera ijisho filime nyarwanda ikozwe mu buryo bw’imirwano (Action Movie) ndetse akaba umuhamya w’uko mu Rwanda hakorwa filime bitari ikinamico gusa.

REBA HANO INCAMAKE YA ACE OF HEART IGIYE GUSHYIRWA AHAGARAGARA

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
kassaaa

uko mbyunva ntakigenda peee. ukina ibyo hanze cyane cyane ibya Holywood usize ibyacu hano murwanda gute. ese babanje bakigana Nigerians cg se aba Tz bakabona gusimbuka bajya Holywood .

clauzu

yewe ndabigaye rwose ntimuzirirwe mujya guta ayanyu yakagize icyo amara !! barabura gukina za nyamutegera akazaza ejo bakajya mu kurwana ubu se twe dukebeye imirwano koko bakibe bagaragaza ubutwari bw’abakurambere bareke ibyo !!

classic

Uko ubyumva is good tuzabashyijyikir tuzab duhar

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru