Yanditswe kuya 2017-12-27 01:20:42
Rihanna yashegeshwe n’urupfu rw’umuvandimwe we wapfuye bamaze gusangira Noheli
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 4371

Nyuma y’ibyishimo bya Noheli Rihanna yari yagiye kurira iwabo ku ivuko muri Barbados gusa ntibyaje kuramba kuko mubyara we yakundaga cyane yaje kwicwa n’abantu bataramenyekana nyuma gato yo gusangira ndetse no kwishimana nawe.

Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2017 nibwo mubyara wa Rihanna witwa Tavon Kaiseen Alleyne yarasiwe ahazwi nko kuri St Michaels n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Mu gahinda n’ishavu ryinshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram umuhanzikazi Rihanna yavuze akababaro yatewe no kuba yabuze mubyara we bakundanaga cyane mu gihe mu ijoro rya Noheli bari bagiranye ibihe byiza. Uyu muhanzikazi kandi yasoje asaba inzego z’umutekano gukumira ikoreshwa ry’intwaro muri Barbados.

Polisi yo muri iki gihugu ikaba yatangiye iperereza ngo itahure inkozi y’ibibi yahitanye Kaiseen ngo iryozwe ibyo yakoze imbere y’ubutabera.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumva yoooo rihana niyihangane nimwisi arko ababagizi banabi babonetse bakwiye guhanwa

Uko ubyumva yoooo rihana niyihangane nimwisi arko ababagizi banabi babonetse bakwiye guhanwa

Uko ubyumva yoooo rihana niyihangane nimwisi arko ababagizi banabi babonetse bakwiye guhanwa

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru