Yanditswe kuya 2017-12-28 00:54:32
Uwari minisitiri w’umurimo yakatiwe gufungwa imyaka 20
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1782


Muri Cote d’Ivoire umugabo wari ministri w’imirimo ya leta ku butegetsi bwa Laurent Gbagbo yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Yakatiwe iki gihano kubera ubufatanyacyaha mu iyicwa ry’abantu umunani muri 2012 barimo abasirikare barindwi b’Umuryango w’Abibumbye babungabunga umutekano. Bwana Oulaye yavuze ko iki ari igihano cya politiki yahawe nta gihamya n’urukiko rw’i Abidjan.

Bwana Hubert Oulaye

Uhagarariye Cote d’ivoire mu rwego rw’amategeko, Mireille Kouassi, yavuze ko Hubert Oulaye yari yatanze uburyo bw’inkunga y’amafaranga yagombaga gushinga umutwe w’inyeshyamba mu burengerazuba bw’igihugu.

Igihe yasabiraga Bwana Oulaye n’uwo bareganwa, Maurice Djire, gufungwa burundu, yavuze ko rimwe na rimwe umuntu uri inyuma y’igitero ari mubi kuruta ugikora.

Abunganizi mu mategeko ba Bwana Oulaye bavuga ko bazajuririra icyemezo.
Igitero cyo muri 2012 cyagabwe mu gihe Cote d’Ivoire yageragezaga kwivana mu mwiryane watewe n’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010, igihe uwari perezida Laurent Gbagbo yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora na perezida uri ku butegetsi, Alassane Ouattara.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru