Yanditswe kuya 2017-12-28 05:13:30
Miss Africa 2017 : Umunyarwandakazi yegukanye umwanya wa kabiri-AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5028

Mu marushanwa y’ubwiza bw’umukobwa uhiga abandi mu bwenge n’ubwiza ku mugabane wa Afurika byashyize bimenyekana uwegukanye ikamba kuri uyu mugabane aho ryambitswe umukobwa wari uhagarariye igihugu cya Bostwana naho umunyarwandakazi Mutoni Fiona Naringwa yegukana umwanya wa kabiri.

Gaseangwe Balopi w’imyaka 21 y’amavuko wo mu gihugu cya Bostwana niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika akurikirwa n’umunyarwandakazi Mutoni Fiona Naringwa naho ku mwanya wa gatatu haza Luyolo Mngonyama wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Miss w’Afurika akaba yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka ndetse na sheki y’Amadorali y’amerika 35,000 mu gihe Miss Naringwa wari uhagarariye u Rwanda yahawe sheki y’amadorali 10,000 naho Miss Luyolo wa Afurika y’Epfo waje ku mwanya wa gatatu ahabwa sheki ya amadorali 5,000.


Nyampinga wambitswe ikamba ry’Afurika 2017 Gaseangwe Balopi

Igisonga cya mbere cya nyampinga w’Afurika 2017 Umunyarwandakazi Miss Mutoni Fiona

Igisonga cya kabiri cya nyampinga w’Afurika 2017 Umunyafurika y’Epfo Miss Luyolo Mngonyama

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru