Yanditswe kuya 2017-12-28 06:56:29
Real Madrid yandagazwa na Barca Cristiano yari yabanje kwibasira Isco kugeza ubwo ategetse ko abanza hanze
Ibitekerezo:  5 Abayisuye: 12579

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yiteguraga kwakira mukeba wayo FC Barcelona mu mukino wa Shampiyona uba utegerejwe na benshi hirya no hino ku isi byari byatangiye kunugwanugwa ko hatarimo umwuka mwiza muri iyi kipe na mbere byaje kuyigeza kunyagirwa ibitego bigera kuri 3 kubusa nka abadahari iwabo mu rugo.

Intandaro ya byose ni ubushyamirane hagati y’ikizwi nka BBC (Bale, Benzema na Cristiano) hamwe n’abandi basigaye bafatwa nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe aribo Isco ndetse na Marco Asensio nkuko ikinyamakuru Express kibitangaza.

Cristiano akaba yarasabye Zidane ko yajya aha umwanya muri 11 babanzamo Karim Benzema kuko aribyo bimufasha kwitwara neza kurundi ruhande hariho Bale.

Hagati aho marco Asensio akaba yarabwiye umutoza we ko adashobora kwihanganira kuguma muri iyi kipe atabona umwanya uhagije wo gukina ibi bikaba bigaragaza ko mu gihe Bale azaba yagarutse mu bihe bye byiza nyuma y’imvune uyu mukinnyi ndetse na Isco bazajya babanza kugatebe k’abasimbura.

Mu gihe Zinedine Zidane yari yafashe icyemezo cyo kubanzamo Isco mu mukino wabahuje na Barca, Cristiano we yaramubujije amubwira ko atagomba kujya mu kibuga ko ahubwo hagomba kubanzamo Benzema.

Abafana b’ikipe ya Real nyuma y’uyu mukino bakaba barinubiye imyitwarire ya Isco yo kwanga kubushake kujya mu kibuga mu gihe byari bizwi ko ari muzima maze nawe aza kubasubiza ku rubugwa rwa Twitter agira ati : “Murekeraho gukwirakwiza uwo mwanda, abakinnyi dukinana babiri bari bateguwe ko babanzamo, sinarinzi ko bishoboka ko hakorwa impindurwa enye.”

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Madiba

Nimbona Georges

Ahubwo Ronaldo Yaragize Nabi Kuko Atashoboy Guhanura Abakinyi Be !!!

ndayizeye regis

twebw tuzotsinda ntangoran

kbs nibashwane tubahe barcelon oye !!!
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru