Yanditswe kuya 2017-12-29 01:37:54
Pasiteri mu mazi abira nyuma yo gusengera umwana agapfira mu rusengero
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 3230


Pasiteri wabiciye bigacika muri Afurika y’Epfo, Paseka Motsoeneng umenyerewe ku izina rya Mboro yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayoboke b’itorero rye, Incredible Happenings Ministries nyuma y’uko bananiwe gusengera umwana muto w’umukobwa ngo akire ahubwo akabagwa imbere.

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu biravuga ko ku cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, ari bwo ababyeyi basengera kuri ririya torero bazaniye uyu mupasiteri umwana w’umukobwa w’imyaka 3 ngo bamusengere, ariko bikaba iby’ubusa kuko n’ubundi yaje kubaca mu myanya y’intoki agapfa.

Umuvugizi wa polisi ikorera mu gace ka Ekurhuleni aho uriya Pasiteri w’umuhanuzi akorera, Captain Lesetja Mathobela yavuze ko uyu mwana w’umukobwa koko yapfuye, ubu Mboro na bamwe mu bo bafatanyije kumusengera bakaba bacumbikiwe n’inzego z’umutekano kuko bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mwana utarajyanywe kwa muganga ahubwo bakamujyana mu rusengero.

Polisi ivuga ko nyina w’uyu mwana utatangajwe amazina yafashe umwanzuro wo gushyira umwana we Pasiteri Mboro ngo amusengere, yamugeza mu rusengero akarushaho kuremba ndetse agatangira no kuruka.

Bamwe mu bari aho bashinja imbangukiragutabara gutinda kubageraho kuko bahise bayihamagara bakibona ko umwana arembye cyane, polisi yo ikabaza impamvu batamujyanye kwa muganga hakiri kare ngo yitabweho ahubwo bakamujyana mu rusengero.

Umuvugizi wa polisi Mathobela yavuze ko umwana yaguye mu rusengero bityo abari bahari bakaba bagomba gukorwaho iperereza hakarebwa impamvu batamujyanye kwa muganga ahubwo bakamuzana aho.

Pasiteri Mboro we ahakana uruhare rwe mu rupfu rw’uriya mwana nubwo yaguye mu rusengero rwe.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumva njyewe ndumva baramugizeho ubura ngare

Pasiteri mboro Arazira Ubusa Kuko Nomubiganza Byamuga Nahoyari kuhagwa Ese Namuganga Barikumufunga
SATH

Uko ubyumvaNDUMVA PASTERI ARENGANA PE KUKO URUZIRA IGIHE RUSHAKIYE.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru