Yanditswe kuya 2017-12-29 03:04:38
Ronaldo ‘igifaru’ yaburiye Coutinho kuterekera muri Barca ashingiye k’urwango iyi kipe yanga abanya Brazil
Ibitekerezo:  5 Abayisuye: 6648

Mu gihe ikipe ya Barcelona iri gukora ibishoboka byose ngo isinyishe umunya Brazil Philippe Coutinho muri uku kwa mbere nk’umusimbura wa Neymar yahawe impanuro n’uwahoze akinira iyi kipe yo kwitondera kujya muri iyi kipe kuko nta rukundo igirira abenegihugu ba Brazil.

Ronaldo akaba yashinje ikipe ya Barcelona urwango rukomeye iki gihugu kigirira abanya Brazil kibaha amafunguro atuma bagira umubyibuho ukabije bikabagiraho ingaruka mu mikinire yabo nkuko uyu mukinnyi yabitangarije igitangazamakuru Esporte Interativo.

Ibi bikaba bije bikurikira igitutu uyu mukinnyi yakomeje gushyira ku ikipe ya Liverpool ayisaba ko yamureka ikamurekura akerecyeza muri Barcelona.

Ronaldo wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Barcelona na Real Madrid

Ronaldo nk’umwe mu bakinnyi banyuze muri aya makipe yombi ariyo Barcelona ndetse na Real Madrid yabwiye Coutinho ko ari nk’umugishije inama yamuhitiramo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ko ariho yagirira amahoro ndetse bamufata neza. Ronaldo yagize ati : “Numvaga nezerewe cyane ndetse nturije mu ikipe ya Real Madrid, nubwo nagiriye umwaka mwiza mu ikipe ya Barcelona gusa ku iherezo ntibamfashe neza byabaye bibi cyane cyo kimwe nk’ibyabaye kuri Neymar ajya gusohokamo.”

Philippe Coutinho ushaka kwerekeza muri Barca ku kabi n’akeza

Ronaldo yakomeje ashinja ikipe ya Barcelona kuba itajya igirano umubano mwiza n’abakinnyi baturuka muri Brazil atanga urugero rwa Romario, Neymar, Ronaldinho ndetse nawe ubwe ko nubwo bagiye bayigeza ku byiza byinshi ariko birangira ibituye inabi mu iherezo. Uyu mukinnyi akaba yasoje asaba mugenzi we ko ikiruta ari uko yakwigumira muri Liverpool igifitanye nayo amasezerano kugeza muri 2022.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumva,MESSI

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru