Yanditswe kuya 2017-12-29 07:27:34
AMAFOTO : Imyiyerekano ibereye ijisho y’abasore n’inkumi basoje amasomo ya gisirikare i Nasho
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 11814

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba yakiriye abasore n’inkumi basoje imyitozo yo kwambarira kurinda ubusugire bw’igihugu mu muhango wabereye i Nasho mu kigo cya gisirikare aho babanje no gukora imyiyerekano y’myitozo bahawe.

Ubwo basozaga aya masomo abinjiza mu ngabo z’u Rwanda, umugaba mukuru Gen Nyamvumba yasabye aba basore n’inkumi gutera ikirenge bafatanyije na bakuru babo basanzemo mu kubaka ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda ndetse abasaba no kugira indangagaciro mu kazi.

Gen Nyamvumba yabahaye impanuro agira ati : “Mwinjiye muri RDF, ni ingabo zifite amateka n’ibigwi byindashyikirwa. Abo mugiye gufatanya nabo uyu munsi ni abahagaritse jenoside ndetse bakabohora u Rwanda ; bakaba bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Ndabasaba ko muza mutera ikirenge mu cyabo. Musanze barabubakiye umusingi ni ahanyu ho kubaka ndetse no gukora ibirushijeho mu gihe muzaba mushyize hamwe.”

Mu myitozo aba basirikare bahawe uwagize amanota meza kurusha bagenzi be akaba ari Nkurunziza Patrick watangarije itangazamakuru ko atewe ishema no kuba yinjiye mu ngabo ngo atange umusanzu we wo kubaka igihugu.




Abakobwa nabo ntibatanzwe gufatanya na basaza baba kurinda igihugu cyabo


Private Nkurunziza Patrick warushije bagenzi be amanota muri iyi myitozo

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Turatsinze SETH

Nibyixa kobaje kudufasha akazi gusa amasomo bahawe ntibazayasige inasho . baze bayazanye kuko twe turashaje knd nibo bejo hazaza

Musafiri

Turabashyigikiye nibaze biyubakire urwatubyaye
natwe tubishaka turaje Tuzafatanye nabo

Mbahaye ikaze

Nibyizako Igihugu Cyacu Cyagumya Kuba Icyambere Kwisi Mubihugu Bifite Amahoro

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru