Yanditswe kuya 2017-12-30 00:40:38
Abapolisi bakorera muri Nyamasheke batanze amaraso yo gufashisha indembe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 691


Abapolisi bakorera mu karere ka Nyamasheke hamwe n’abashinzwe kunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO), ku wa kane tariki 28 Ukuboza uyu mwaka batanze amaraso yo gufashisha indembe, inkomere n’abandi bayakeye.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi muri aka karere kiri mu murenge wa Ruharambuga no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano. Cyakozwe n’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyerekeranye no gutanga amaraso (National Center for Blood Transfusion) bari bayobowe na Dr Kazayire Marie Fidele ; uyu akaba ayobora uru rwego mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mbere y’uko iki gikorwa gitangira, abakozi b’iki Kigo babanje gupima abo bapolisi umuvuduko w’amaraso n’ingano yayo kugira ngo harebwe niba bafite amaraso ahagije ku buryo baramutse bagize ayo batanga bitabagira ho ingaruka ; ndetse baganirizwa ku buryo bakwirinda indwara zandura.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Burahinda Ntacyo ni we wari urangaje imbere Abapolisi batanze amaraso.

Avuga ku kamaro ko gutanga amaraso nk’Abapolisi, SP Burahinda yagize ati," Gutanga amaraso ni ugutanga umutekano w’umubiri ; kandi ni igikorwa cyo kurengera ubuzima muri rusange. Amaraso twatanze azafasha abayakeneye. Ikigamijwe ni ukugira ngo bakire bakomeze ibikorwa by’iterambere."

Yagize kandi ati,"Ibyo twakoze biri muri gahunda ya Leta yo kwishakano ibisubizo. Ku nshingano zacu zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo hiyongeraho kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abatugare. Umutungo w’ibanze w’Igihugu ni Abaturage bacyo. Iyo rero utanze amaraso, uba utabaye umuntu uyakeneye ; ariko na none uba utanze umusanzu ukomeye mu iterambere ryacyo."

Abapolisi bakorera muri Nyamasheke si bo ba mbere batanze amaraso. Baje bakurikira abo mu turere twa Bugesera, Kayonza, Rwamagana n’ahandi.

Dr Kazayire yashimye Polisi agira ati,"Igikorwa Abapolisi bakorera muri Nyamasheke bakoze gifite agaciro gakomeye kuko kigamije kurengera ubuzima. Gukunda Igihugu n’abagituye n’izindi ndangagaciro ni byo bituma abagize uru rwego rw’umutekano bakora igikorwa nk’iki, ndetse n’ibindi ntarondoye."

Yagize kandi ati,"Abenshi bazi ko Polisi ikora gusa ibikorwa byo kubungabunga umutekano ; ariko ikora ibirenze ibyo kuko ifatanya n’izindi nzego mu bikorwa biteza imbere Igihugu n’abagituye."


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru