Yanditswe kuya 2017-12-30 03:59:35
Inshuti ya nyakwigendera M. Jackson yatangaje imvano nyakuri y’urupfu rwe nkuwamubaga hafi
Ibitekerezo:  10 Abayisuye: 23346

Michael Jackson waje gupfa mu mwaka wa 2009 urupfu rwe rwagiye rugarukwaho n’abantu batandukanye akenshi rutavugwaho rumwe ndetse umwe mu bari abaganga be aza gukatirwa n’urukiko ko yagize uruhare mu rupfu rwe gusa imwe mu bari inshuti magara ye Aaron Carter yaje gushyira hanze icyabaye intandaro.

Aaron Carter nawe akaba ari umwe mu byamamare byakoreshaga ibiyobyabwenge byinshi kuri ubu akaba yari yarajyanwe mu kigo ngororamuco no gusubiza mu buzima busanzwe abari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Aaron Carter na Michael Jackson ubwo hakorwaga indirimbo ’We are the World’

Yagereranyije ubuzima yabagamo n’ubuzima nyakwigendera inshuti ye magara Jackson yabayemo mbere yo gupfa nawe azira ibiyobyabwenge byinshi byamuhuriraga mu mubiri ndetse ko ari nabyo byaje kumuhitana.

Nyuma yaho amariye kugororwa yatangarije ikinyamakuru Usmagazine.com agira ati : “Hari igihe kimwe cyageraga nanjye ubwanjye nkagira ubwoba, narahangayikaga kubera umujagararo mwinshi numvaga undi mu mutwe, byageze aho nanuka bikabije ndetse n’umubano wanjye n’abandi uba mubi. Byageze aho nanjye ngera ku biro 52 sinabyiyumvishaga.”

Aaron Carter avuga ko we nubwo yigeze kuba imbata z’ibiyobyabwenge byageze igihe arabireka kurubu akaba yarasubiye mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bwe busubira ku murongo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
alexis fergy

Yooo ! Ec yazize ibiyobyabwenge

yoooo

hari nkururu utamenya uko uzita nkuyu munyamakuru nuwo murwanda wabyize ubwose yigishije iki umwana atesheje abasomyi nuwiki akwiye ingando

ubwose uvuze iki Muri make ?

Akimana Nana Nadia

Uko ubyumva Wapi Yari Inyegu Ya Satani.Niyoyamutwaye.Filmason.Mwibeshyera Ibiyobya Bweng.

...

He is lying ! Arabeshya cyane. Ibiyobyabwenge ubwabyo ntibyatuma ugira icyo utekereza ngo ugire inganzo nk’iya Jackson, kuko nyine nta bwenge buzima ubwa wibitseho. Ahubwo nyine uwo ntazi igihugu kiba kirwana n’ikindi.

Iry.

No nese ko nyine wavuzweho byinshi wowe uvuze iki ?Iyinkuru uzayirangize kuko wagira ngo ni lead kdi mbona wari watangiye dvpt.
Thx

Paul

We need article which has introduction,body and conclusion,please be professional in your career.

Chris

@Erick M. RUZINDANA try to be professional please !ntacyo wanditse mu byukuri a part ya headline.

Chris

@Erick M. RUZINDANA try to be professional please !ntacyo wanditse mu byukuri a part ya headline.

Chris

@Erick M. RUZINDANA try to be professional please !ntacyo wanditse mu byukuri a part ya headline.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru