Yanditswe kuya 2017-12-30 04:29:22
Cristiano utamerewe neza muri iyi minsi muri Real Madrid yabasabye ko bamanura ikiguzi cye akigendera
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 15067

Mbere gato y’umukino ikipe ya Real Madrid yahuriyemo na Barcelona bikaza kurangira iyi kipe itsindiwe ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu ibitego bitatu ku busa byagiye bivugwa ko mu rwambariro rw’iyi kipe bidahagaze neza ndetse ko Cristiano Ronaldo yariye karungu atakiyumvamo iyi kipe ashaka kwigendera.

Uretse umubano we n’abakinnyi udahagaze neza biravugwa ko na perezida w’iyi kipe umuherwe Florentino Perez nawe muri iyi minsi badacana uwaka kugeza nubwo uyu mukinnyi bivugwa ko yisabiye ubuyobozi bw’iyi kipe guhananura igiciro cye bakamureka akigendera aho yifuza ko bamureka bakamugurisha kuri miliyoni 100 z’amapawundi.

Mu makipe uyu musore umaze kugera ku myaka 32 y’amavuko ashaka kwerekezamo harimo ikipe yahoze akinira ya Manchester United ndetse n’ikipe ya Paris Saint Germain imwifuza bikomeye muri iyi minsi kuza agafatanya n’umunya Brazil Neymar.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
niyonizeye willian

Uko ubyumva
nibamurekeyegendere

c r 7
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru