Yanditswe kuya 2018-01-01 05:37:41
Kim Jong Un yatangiye 2018 yihaniza Trump gusa ngo yiteguye ibiganiro muri uyu mwaka na Koreya y’Epfo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 6127

Ubwo yatambutsaga ubutumwa bwifuriza umwaka mushya Abanyakoreya ya Ruguru bose wa 2018 perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yabwiye leta zunze ubumwe z’Amerika ko adateze gucogora gucura ibitwaro kirimbuzi ndetse ko n’ibyo Amerika yakora byose idashobora gutangiza intambara n’iki gihugu.

Kim Jong Un yatangaje ko imbarutso yo kurasa ibisasu kirimbuzi imuhora ku meza adateze gutezuka kubikora ibyo Donald Trump yatangaza byose ntagiteze guhagarika iki gihugu cya Koreya ya Ruguru mu gucura ibitwaro kirimbuzi.

Ibi umuyobozi w’icyubahiro wa Koreya ya Ruguru yabitangaje nyuma yaho perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump atangarije ko iki gihugu kigomba kwitegura intambara mu gihe kidaharitse ibi bikorwa ndetse n’akanama gashinzwe amahoro mu muryango w’Abibumbye kakayifatira ibihano byo gukumira ubuhahirane n’ibindi bihugu.

Umubano we n’igihugu cya Koreya y’Epfo Kim yagize ati : “Umwaka wa 2018 uvuze byinshi ku Koreya ya Ruguru no ku y’Epfo, Koreya ya Ruguru iruzuza imyaka 70 imaze ibayeho […] dushobora kwicara tugacoca ibibazo, uyu mwaka ugomba kuba umwaka w’amateka ku bihugu byombi.”

Umuvugizi wa Perezida wa Koreya y’Epfo akaba yahise atangaza ko igihugu cye gifite ubushake ndetse kiteguye kwitabira ibiganiro aho ari ho hose.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru