Yanditswe kuya 2018-01-02 01:21:08
Trump yakojeje agati mu ntozi atunga agatoki Pakistan nayo yiva inyuma imubwira n’akari imurori
Ibitekerezo:  6 Abayisuye: 21813

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Trump tweet yambere y’umwaka wa 2018 yari yuzuyemo gucyurira igihugu cya Pakistan agishinja kuba cyarabituye inabi n’ineza yose Amerika yabagiriye gusa nabo bamubwira bashize amanga agahinda baterwa n’Amerika bamaranye iminsi.

Perezida Donald Trump akaba yagize ati : “Leta zunze ubumwe z’Amerika zahaye Pakistan ubufasha burenga miliyari 33 z’amadorali mu myaka 15 ishize, namwe ntakindi mwatwituye uretse uburyarya n’ububeshyi, mukumva ako abayobozi bacu ari abasazi. Ntako tutagize ngo duhangane n’iterabwoba. Nyuma y’ubwo bufasha bwose. Hehe ukundi !”

Ubu butumwa bwa Trump bwasamiwe hejuru n’abayobozi ba Pakistan maze bahera mu mizi iby’umubano w’iki gihugu n’Amerika.

Minisitiri w’ingabo wa Pakistan yagize ati : “Pakistan nk’igihugu kirwanya iterabwoba ntacyo itahaye US ku buntu : Ubutaka, itumanaho, ibirindiro bya gisirikare ndetse n’ubufasha mu b w’ingabo ngo ibashe kurandura umwanzi wayo al-Quaeda mu myaka 16 ishize, bo ntakindi baduhaye uretse kutwima agaciro no kutwambura icyizere. Ntakindi bakoze uretse guha umwanya abakore iterabwoba bakabasha kubona ubuhungiro hanze y’igihugu basize barimbuye Abanyapakistani.”

Khawaja Asif minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Pakistan nawe akaba yabwiye Trump ko iki gihugu kiteguye gushyira hanze buri kimwe mu nkunga ya Amerika yabonye n’uburyo yakoreshejwe. Gusa ashimangira ko iki gihugu kidateze kongera kwakira indi nkunga iturutse muri Amerika kuko nta kamaro bayibonamo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
PETER

Ariko koko umunyamakuru muzima yandika amakosa angana kuriya ku nkuru isomwa na miliyoni z’abantu ubwo ijambo "inozi" risobanura iki ?

ibyonibiranga kamere muntu ntawamurenganya
kanyarwanda
kanyarwanda

nukumwihanganira ntamuntu udakosa

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru