Yanditswe kuya 2018-01-02 03:11:27
Urutonde rw’Abanyamakuru 11 mu Rwanda basoje umwaka bahagaze neza mu kuzamura umukino
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 11725


Umukino wa Rugby mu Rwanda ukomeje kugendausa nusubira inyuma kubw’abayobozi b’uyumukino bisa naho badaha agakiro uyu mukino ndetse no kudakorana neza n’itangazamakuru ryo mu rwanda,ahubwo ugasanga uyu mukino barawuhinduye uwigenga kubw’inyungu zabo
kugiti cyabo birengagije inyungu rusange kubanyarwanda harimo iterambere n’ibindi.

Gusa n’ubwo ubuyobozi bw’uyu mukino bugifite imyunvire idahwitse,hari bamwe mu banyamakuru mu Rwanda bagerageza gucukumbura no gukebura aba bayobozi ba
federation y’uyu mukino mu Rwanda nk’uko bivugwa n’umuvugizi RUTEMBESA Anicet w’ikipe REMERA BUFFALOES RFC.

Usanga kenshi bibanda kubyiza bya rugby mu Rwanda ndetse bakibanda kubikorwa
biba byabaye nko gukirikirana imikino ya shampiona no gukurikirana imikino y’ikipe y’igihugu.Gusa nanone hakaba abandi bashyira hanze amabanga n’ibikorwa bya federation mu buryo bwo gucyebura abayobozi b’uyu mukino mu Rwanda.

Niyo mpanvu twabahitiyemo bamwe mu banyamakuru bo murwanda bagerageje
gukora uko bashoboye ngo uyu mukino uzamuke. Twabashakiye urutonde uko
bakurikirana mukwitanga no kugaragaza imbaraga zabo mukuzamura iyi sport.

DORE URUTONDE RW’ABANYAMAKURU 11 N’UKO BAKURIKIRANA

1. Sammy Imanishimwe
2. KALIMBA Stephen, (new time)
3. Jean DUKUZE, (Ruhago yacu)
4. Muhinde (new time)
5. Theoneste NISINGIZWE (TVR)
6. Taifa (City Radio)
7. Jean Claude Munyandinda (Ijwi ry’Amerika)
8. Isaac Kuradusenge (Authentic)
9. Kayiranga (Radio 1)
10. Aliane Uwamahoro (TVR)
11. Rugangura (Radio Rwanda)

Twashatse kugirana ikiganiro n’uyu munyamakuru RUTEMBESA Anicet uri kumwanya wa 1 hano mu Rwanda n’uburyo we ashaka iterambere ry’uyu mukino, yagize ati ” uretse kuba nshaka iterambere ry’uyu mukino, uyu mukino narawukinnye, ndawutoza ngera naho ngira impanyabushobozi ya coaching level 1 ya
international rugby bord,ngerekaho kuba narahawe ikipe iri kumwanya wa 1 mu Rwanda ngo nyibere umuvugizi, ibi bimpa imbaraga nyinshyi zo kugerageza kugorora abayoboye rugby mu Rwanda mbicishije mu itangazamakuru.”

Anicet Rutembesa yasoje arasa ku ntego y’ikipe ye ya REMERA BUFFALOES RFC abereye umuvugizi ko imikino bitegura kujya gukina hanze y’u Rwanda
bazitwara neza ndetse bagahesha ishema Abanyarwanda.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
bosco dusabimana

Uko byumva nuku byakonzwe hakurikijwe iki ? nababikoze niko babyumva nabandi babikora uko babyumva

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru