Yanditswe kuya 2018-01-02 04:31:26
Paul Pogba yabaye intandaro yo guterana amagambo hagati ya Mourinho na Scholes
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 12062

Nyuma y’imikino igera kuri itatu ikipe ya Manchester United yari imaze idatsinda ahubwo yose iyi nganya, iyi kipe ubwo yabonaga intsinzi itangiza umwaka ubwo yahuraga n’ikipe ya Everton Jose Mourinho yatangije intambara y’amagambo hagati ye na Scholes biturutse kubyo uyu mugabo aherutse gutangaza kuri Pogba.

Paul Scholes umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Manchester United yagize aherutse gutangaza ko umusaruro Paul Pogba atanga udahwanye n’akayabo yatanzweho ubwo yari akiri muri Juventus ndetse ko imikinire ye muri iyi kipe yasubiye inyuma cyane.

Nyuma yaho ikipe ya Manchester United muri uyu mugoroba yaraye ikuye intsinzi ku ikipe ya Everton, Mourinho umutoza w’iyi kipe udakunze kuniganwa n’ijambo akaba yahise nawe abwira Scholes ko ikibimutera kuvuga ibi ko ari ishyari yagize kuba yarakinnye Football itarajyamo agatubutse nkuko biri kuri ubu.

Muri uyu mukino wahuje Manchester United na Everton, Paul Pogba akaba ariwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino.

Jose Mourinho yagize ati : “Ntekereza ko ikintu Scholes asigaranye ari ukunenga gusa. Ntabwo atanga ibitekerezo, ni uwo kunenga ndetse no kutavuga ibitagenda neza gusa. Scholes azaguma mu mateka nk’umukinnyi mwiza, ntazajya yibukwa nk’inararibonye mu kunenga. Ntabwo twese twaba abakinnyi beza . […] Pogba agerageza gukora ibishoboka byose kubwe. Igihe kimwe agakina neza cyane, igihe kimwe agakina neza, ikindi gihe bikanda.”

Mourinho yakomeje abwira Scholes ko imikinire ya Pogba itagakwiye kuba imuhangayikisha bitewe n’akayabo yaguzwe ahubwo ko ari uburyo ruhago iteye kuri ubu. Mugihe Scholes yaba abaye umutoza ndamwifuriza ko yagera kuri 25 ku ijana by’ibyo nagezeho njyewe.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru