Yanditswe kuya 2018-01-02 04:52:31
Hassan Rouhan yabwiye Donald Trump ko atazigera yumvikana nawe habe namba nk’umwanzi ruharwa w’igihugu cye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2466


Perezida wa Iran Hassan Rouhan yabwiye Perezida wa Leta nzunzu bumwe
z’Amerika ko ari umwanzi wa Irani kandi ko batazigera bumvikana n’umunsi
numwe.

Ibi perezida wa Iran Rouhan yabitangaje nyuma y’ubutumwa Donald Trump yari
yashyize ku rukuta rwe rwa Twiter buvuga ko abanya Iran birirwa
bigaragambya baharanira uburenganzira bwabo ndetse n’inzara ngo yiganje
muri iki gihugu cya Iran.

Amafoto n’amashusho yerekana abanya Iran barikwigaragambya bahanganye na
Polisi dore ko ngo iyi myigaragambyo yatangiye kuwa kane w’icyumweru dusoje
gusa ngo no mu yindi migi ya Iran abaturage barimo kwigaragambya.

Umupolisi umwe niwe wishwe n’abarimo kwigaragambya kuko aba barimo
kwigaragambya bafite intwaro zo mu bwoko bwa Rifle. Abandi baturage bagera
kuri 13 nabo bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo iri kubera mu gihugu cya
Iran.

Perezida Rouhan ni Perezida wa karindwi wa Iran akaba yaravutse tariki 12
Ugushyingo mu 1948. Rouhan yabaye Perezida wa Iran mu 2013 aho yavugaga ko
mu miyoborere ye azaharanira uburenganzira bw’abanya Iran n’umubano
mwiza n’ibihugu byo mu burengera zuba bw’isi.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru