Yanditswe kuya 2018-01-02 05:49:02
Uganda yahambirije abanyarwanda 72, naho 24 ibata muri yombi ko bakorana na M23
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 11629

Mu mukwabu wakozwe n’igipolisi cya Uganda wataye muri yombi abanyarwanda barenga 72 ndetse n’abakongomani 65 babategeka gusubira iwabo mu gihe abanyarwanda barenga 24 batawe muri yombi bakekwaho gukorana na M23.

Ni umukwabu wabereye ku nkengero z’umujyi mu gace ka Bunagana muri district ya Kisoro bashinjwa kuba nta byangombwa bafite byo kuba muri iki gihugu.

Gusa ibi bikorwa igihugu cya Uganda ikaba iri kubikora nk’ubushotoranyi ku Rwanda nyuma yaho iki gihugu gikomejwe gushyirwa mu majwi ko kimaze kuba indiri y’abanzi b’u Rwanda barimo umutwe wa RNC umaze gushinga imizi muri iki gihugu ukomeje gutoza abanyarwanda b’impunzi baba muri iki gihugu ngo bazaze guhirika ubutegetsi bw’i Kigali.

Umukuru wa sitasiyo ya polisi ya Kisoro Hassan Ssekalema akaba yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru agira ati : “ababarirwa kuri 24 bashinjwa kuba bari mu mutwe w’inyeshyamba wa M23, bagomba gushyikirizwa urukiko ngo rubaburanishe nimba bagomba gutaha cyangwa bagomba gufungwa. Ndetse n’imikwabu iracyakomeje ngo dukure abanyabyaha kure y’urubibi rwacu. Kuva ubwo tumaze gutangira hamaze gutahurwa intwaro (imbunda) ebyiri.”

Uganda mu cyumweru kimwe ikaba imaze kwirukana Abanyarwanda bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu ba abanyarwanda ndetse bazanwa nabi biza bikurikira kandi ihohoterwa ndengakamere iki gihugu cyakoreye umunyarwanda Fidele Gatsinzi.

U Rwanda ruherutse kwandikira iki gihugu kibasaba ibisobanuro kw’ifatwa ry’abanyarwanda rya hato na hato bamwe ndetse bagakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa n’inzego z’umutekano z’iki gihugu bikaba bivugwa ko ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC riri inyuma y’ibi bikorwa byose.

UBWANDITSI/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Annaclet musonera

Ndumva ugand irigukora akazi kose ishinzwe ! Nonese mu rwanda iyo habonetse umunyabyaha ntahanwa ?

nkeshimana eric

Nibikurikiranwe cane guko vyavamwo i’vururu

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru