Yanditswe kuya 2018-01-02 09:21:08
Burundi : Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi ahangayikishijwe n’umutekano we
Ibitekerezo:  12 Abayisuye: 11032

Ni nyuma y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ndetse n’abarwanya ubutegetsi bwa leta ya Bujumbura, Agathon Rwasa ahangayikishijwe bikomeye n’umutekano we biturutse kubyo yasabye muri iyi biganiro bitangiye kugenda bimugiraho ingaruka.

Agathon Rwasa usanzwe uyobora “Amizero y’Abarundi” ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta akaba ari nawe muvugizi w’inteko ishingamategeko y’igihugu cy’u Burundi.

Muri ibi biganiro Agathon Rwasa akaba yarasabye leta y’u Burundi ko yakwemera hagashyirwaho leta ya bose ihuriweho uruhande rwa leta ya Bujumbura ndetse n’abarwanya ubutegetsi.

IwacuBurundi dukesha iyi nkuru itangaza ko Agathon yagize ati : “Kuva muri ibyo biganiro, nsigaye mfatwa nk’umuntu w’igikoresho cy’ibihugu byo mu Burengerazuba.”

Nyuma yaho aviriye muri ibi biganiro abarinzi bamurindaga bahoze ari bamwe mu bagize ingabo ze basabwe kuva ku mirimo yabo na leta y’iki gihugu bagasimbuzwa n’urwego rw’igi polisi kuko aribo bagomba kujya barinda umuvugizi w’inteko ishingamategeko ibintu bitashimishije Agathon habe na busa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Gaspard Baratuza akaba yaratangaje ko ibi abayobozi bakuru ba leta y’u Burundi bagomba kujya barindwa n’urwego rwa polisi y’igihugu, gusa akomeza avuga ko Agathon atagomba guhangayikira umutekano we kuko abamurinda batazagabanuka.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uwo ni mukor umbone

mbonimpa.

Nibamurindirumute kanoneza.ariko uyumuzehe.arahoyekwizerakabisa

mbonimpa.

Nibamurindirumute kanoneza.ariko uyumuzehe.arahoyekwizerakabisa

ntakundi azihangana

Leonald

Ntamunt Arindwa Nabant Kuk Arindwa Nanyagasani Utaragera Kumus Ntacuzaba

Niyonsaba Valentin

Nukuri Imana Iramubona .Nakare Umuntu Ntarindwa Nabasirikare Canke Aba Police .Umuntu Arindwa Nimana.

tgb

Ivy uburundi mà» birekere imana n abatarindwa barabayeho hagez azopfa asang abandi nabo ntibari biyase ariko aragow uwo wese amena amaraso ya mugenziw

tgb

Ivy uburundi mà» birekere imana n abatarindwa barabayeho hagez azopfa asang abandi nabo ntibari biyase ariko aragow uwo wese amena amaraso ya mugenziw

tgb

Ivy uburundi mà» birekere imana n abatarindwa barabayeho hagez azopfa asang abandi nabo ntibari biyase ariko aragow uwo wese amena amaraso ya mugenziw

Uko ubyumva ?Jewe.Mbona.Agat Rwasa.Bito.Mubabaza.Niyemere.Arindwe.Ningabo zigihugu

1 | 2
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru