Yanditswe kuya 2018-01-03 01:01:11
Uganda irashinja abanyarwanda 45 iterabwoba
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5714

Mu kwezi gushize nibwo polisi ya Uganda yashinjije abanyarwanda 45 icyaha cy’iterabwoba ubwo bafatirwaga ku mupaka n’igihugu cya Tanzania.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yavuzeko abo banyarwanda 45 bafashwe ari kuwa gatanu tariki 11 Ukuboza umwaka ushize, bose bakaba bashijwa gukoresha impapuro mpimbano kimwe n’icyaha cy’iterabwoba.

Ubu bakaba bafungiye muri gereza ya Nafulemo, mu mujyi wa Kampala, iyo gereza ikaba kenshi ifungirwamo abarwanya leta cyangwa abashinjwa iterabwoba.

Abo bayanyarwanda uko ari 45 bivugwa ko baba muri Uganda, bakaba ngo bari bagiye muri Tanzania mu murimo w’ivugabutumwa.

Ariko ngo Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko ari abanywanyi b’umutwe utavuga rumwe na Leta uri hanze y’igihugu, Rwanda National Congress (RNC) nkuko ijwi ry’Amerika ribivuga.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru