Yanditswe kuya 2018-01-03 01:27:03
Misiri : Umuhanzikazi yakoze indirimbo iteza ururondogoro asabirwa gutabwa muri yombi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4155

Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Misiri bwataye muri yombi umuhanzikazi Laila Amer kubera indirimbo ye bavuga ko idahesha agaciro igihugu cyabo kigendera ku mahame n’umuco wa Islam ndetse bivugwa ko yamamaza ikinyabupfura gicye muri rubanda.

Ni nyuma ya amashusho yagiye asakazwa hirya no hino muri iki gihugu y’iyi ndirimbo yuzuyemo ibimenyetso ndetse n’imbyino nyandagazi byerekeranye n’ubusambanyi by’indirimbo Laila yasohoye yitwa ‘Boss Ommak’ bishatse kuvuga “Reba Nyoko”

Ikinyamakuru Alaraby dukesha iyi nkuru gitangaza ko umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi mu gihugu cya Misiri Hany Chaker akaba ariwe watabaje inzego z’iperereza muri iki gihugu azihamagarira guta muri yombi Laila uri gutesha agaciro umwuga bakora.

Chaker akaba ashinja iyi ndirimbo kuba yuzuyemo ikinyabupfura gicye itagakwiye kuba yajya mu ruhame ndetse asaba ko n’uwatunganyije aya mashusho nawe yatabwa muri yombi ndetse n’inzu itunganya mashusho yayishyize hanze bose ko batabwa muri yombi.

Ibi bije nyuma yaho kandi mu minsi yashize ubwo Shyma undi muhanzikazi nawe yakoze amashusho ataravuzweho rumwe ubwo yagaragaraga mu mashusho arya umuneke mu ishuri mu buryo budasanzwe.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru