Yanditswe kuya 2018-01-03 02:06:38
Ese abari Impunzi z’Abanyarwanda babaga muri Congo-Brazaville bagiye kwerekeza hehe ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2436

Hirya no hino ku isi hari abanyarwanda bafite amazina y’ubuhunzi kimwe n’abari muri Congo Brazaville, guhera kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Mutarama 2018 ntabwo bagifite izina ry’ubuhunzi imbere y’amategeko. Impunzi z’abanywaranda baba muri Congo Brazaville barenga ibihumbi icyenda.

Uretse inkambi ya “Kintele” ibamwo abantu 609, abandi basigaye baba hirya no hino mu gihugu aho bakora imirimo itandukanye yo kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi ariko abenshi bakaba ari abahinzi.

Muri abo bose bitwa impunzi abatagera ku 10% nibo bonyine bahawe ibyemezo bibemerera kuguma muri Congo-Brazaville nk’impunzi mu gihe cy’indi myaka itatu, abandi bose bose bakaba nta mpapuro bafite zibaranga kuhera ku itariki ya mbere y’uku wezi kwa Mutarama.

Ariko kugeza ubu abo banyarwanda bakaba barindiriye icyemezo Leta ya Congo Brazaville izafata bagira bati ’’Iyi leta yatwakiriye neza cyane muri iyi myaka 20 ishize. Dufise icyizere ko nta kintu kibi izadukorera’’.

Biravugwa ko bari bafite uburenganzira bwo guhitamo gutaha ku bushake, kuba muri Congo nk’abanyamahanga b’abanyarwanda bafite passeport y’Urwanda cyangwa gusaba uruhusha rwo gukomeza kuba muri icyo gihugu nk’impunzi.

Ikarita iranga impunzi
Kugeza ubu abanyarwanda 11 nibo bemeye gutaha abandi batandatu nabo bemera kuba muri Congo-Brazaville bafite passeport y’Urwanda.

Abandi basigaye bakaba bifuza ko leta ya Congo yabemerera kuguma muri icyo gihugu batabanje gusabwa gufata passport y’Urwanda, ariko Leta ya Congo ikaba ntacyo yari yabivugaho nkuko bbc ibivuga.

Yanditswe na Kwizera Aimant


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru