Yanditswe kuya 2018-01-03 02:26:20
Koreya ya Ruguru yateye intambwe itangiza ibiganiro by’amahoro na Koreya y’Epfo
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 10225

Ni nyuma yaho perezida wa Koreya ya Ruguru yatangiye umwaka ashimangira ko igihugu cye cyiteguye kwitabira ibiganiro bya dipolomasi b’igihuguza na Koreya y’Epfo byo kugarura amahoro, iki gihugu nacyo cyikakirana yombi iyi nkuru kuri ubu hari gushakwa uko ibyo biganiro byaba vuba na bwangu bigatanga umusaruro.


Koreya y’Epfo ikaba yatangaje ko yakiriye telefoni iturutse muri Koreya ya Ruguru nyuma y’imyaka igera kuri ibiri nta biganiro hagati y’ibi bihugu byombi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi ikaba ari intambwe ije ikurikira ijambo ry’umukuru w’igihugu Kim Jong-Un watangaje ko bafite ubushake igihugu cye cya Koreya ya Ruguru kujya mu biganiro bya dipolomasi na Koreya y’Epfo ndetse ko igihugu cye kigiye kohereza itsinda muri iki gihugu ngo haganirweho uburyo bahoshya amahari.

Imwe mu mpamvu nyamukuru igiye guhuza ibi bihugu ni ugushaka uburyo Koreya ya Ruguru yazitabira imikino ngororamubiri igiye kubera muri Koreya y’Epfo, ibintu Kim Jong atangaza ko ari intambwe ikomeye yo kwerekana ubumwe hagati y’impande zombi ndetse n’itangiriro ry’amahoro.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
NDAGIJIMANA GERARD

Ndabishimye Caane Umubanyi Niwe Muryango

HAKIZIMANA BERNARD

Hamwe ivyo biganiro vyoba koreya yepfo yokoroha bikagenda neza kuko ubuhangange koreya ya ruguru igezeko bugeze kugwero go hejuru.

Stanis

Iyi nkuru idashimishije.N’Abanyafurika barebereho bave mu kwaha kwa Mpatsibihugu bunge ubumwe,bavaneho imipaka,bagire army imwe,guverinoma imwe,....

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru