Yanditswe kuya 2018-01-03 05:16:42
RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 2134

Kuri uyu wa kabiri nibwo “Cardinal Laurent Monsengwo” yavuze ku buyobozi bwahohoteye abaturage ubwo bari mu myigaragambyo y’ituze ahanini bagizwe n’abakrisitu ba kiliziya gatolika basaba ko hakubahilizwa amasezerano yashizweho umukona tariki 31 Ukuboza 2016 agenda amatora y’umukuru w’igihugu.

Cardinal Monsengwo akaba ashinja inzego z’umutekano guhohotera no kubangamira uburenganzira bw’abaturage no kubahutaza mu buryo bunyuranye.

Mosengwo ati « dushaka impamvu yatumye abakristu babuzwa kujya muri za kiliziya zitandukanye ziri mu mujyi wa Kinshasa, bibwa amafaranga yabo, bakakwa telephone, gukurikiranwa no mungo zabo, gusakwa mu buryo butaribwo bajya gusenga, kwinjira kw’abasirikare muri za kiliziya ngo barashaka abigarambyaga, ubwicanyi, kurasa amasasu ku bakristu bafite bibiliya mu ntoki, guhohotera abafite ishusho ya bikira maria ».

Akaba asaba abayobozi kuvaho kugirango amahoro arambe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Archevêque wa kiliziya Gatolika muri Kinshasa akaba yibaza ukuntu bagirira icyizere abayobozi badashoboye kurwanirira abaturage babizeza amahoro, ubutabera babagaragariza urukundo, ati « twakwizera gute abayobozi bahonyanga ubwigenge bw’idini n’abaturage ? »

Asoza avuga ko ibi byose birigukorwa bigenderewe kandi kubushake, kuko amasezerano arazwi neza, ariko ubuyobozi bukabikora nkana.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
vovo

Uko ubyumva Cathorike irivanga Sana bigishe abakiristo ijambo ry’Imana basengere abayobozi,Uwiteka agire icyakora naho ibyo barimo ni ugukora akazi katari akabo ngaho babaroshye mu mihanda bamwe bahasize ubuzima none c murumva aribyo koko

Muturage

Kuba umukirisitu gatulika ntibikubuza uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro nk’undi mwenegihugu, na cyane iyo icyo wigaragambiriza kiba gifite ishingiro. Ibaze abakirisitu gatolika ba Congo Kinshasa bagize 85% by’abaturage bose b’icyo gihugu baramutse bahumirije bakareka nkana igihugu cyabo kigwa mu icuraburindi ry’abayobozi babi ngo bategereje ijambo ry’Imana ko ariryo rizababohora.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru