Yanditswe kuya 2018-01-03 05:24:17
Wenger ashobora kutagaragara ku mukino wa Chelsea na Arsenal nyuma y’imyitwarire idahwitse ku musifuzi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3162

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Arsenal na West Bromwich amakipe yombi akaza kurangiza anganya igitego kimwe kuri kimwe umutoza Wenger akigera mu rwambariro akaba yaratonganyije bikomeye umusifuza amubwira ko yatanze penaliti itariyo yaje kuvamo igitego cya West Bromwich mu minota yanyuma y’umukino.

Telegraph dukesha iyi nkuru itangaza ko Mike Dean wasifuye uyu mukino ubwo yarakigera mu rwambariro Wenger yamwotse inabi mu buryo bukomeye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA, rikaba ryatangiye iperereza ngo ryige ku kibazo cya Wenger mu gihe yaba ahamwe n’icyaha akaba ashobora guhanishwa guhagarikwa imikino harimo n’uwi ikipe ye igiye guhuriramo n’ikipe ya Chelsea cyangwa se agatanga amafaranga nk’impozamarira.

Umukino wa Arsenal iri bube yakira ikipe ya Chelsea uteganyijwe kuri uyu mugoroba aho iyi kipe imanuka mu kibuga idafite bamwe mu nkingi za mwamba zayo nka Mesut Ozil, Nacho Monreal hamwe na Sead Kolasinac.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
you tobe
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru