Yanditswe kuya 2018-01-04 03:48:51
Kugeza ubu hari abakiramya Nyabingi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1701

Kuva mu mwaka w’1958, mu mico ya bamwe mu Barasita(Rastas) cyane abo mu gihugu cya Jamaica baramya kandi bagashengerera Nyabingi.Imyizerere ya ki Rasta yatangiye mu myaka y’1930 ; urubuga rwa dictionary.sensagent.com ruvuga ko muri Werurwe 1958, i Kingston mu Murwa Mukuru w’Igihugu cya Jamaica, igikomangoma Emmanuel cyakoresheje inama y’Abarasta abasaba ko bagomba gushyira hamwe kandi bakinjiza mu myizerere yabo ya Rasitafari Yesu wirabura, bamwe bemeranya nawe ariko abandi bahita bikorera umuryango wamenyekanye cyane ni Nyabinghi.

Umuhanzi akaba n’umurasita Natty Dread wabaye muri Jamaica igihe kirekire, aganira birambuye kuri Nyabingi. Yagize ati :”Nta makuru ahamye agaragaza uko amateka, ubuhangange n’ibikorwa bya Nyabingi byageze muri Jamaica kugeza n’aho bamuramya nzi.”

Bamwe mu banya Jamaica bazi ko ari umwamikazi w’u Bugande warwanyije cyane ubukoloni bw’abazungu b’Abongereza bazaga gukoroniza igihugu yari abereye umwamikazi, akavukana n’umugabo nawe w’intwari wabaye mu Rwanda uzwi ku izina rya Ryangombe nawe warwanyije Abarabu bazaga gutera u Rwanda bashaka abira bo kujya gucuruza.

Gusa bo ntibamwita Nyabishi nko mu Rwanda cyangwa Nyabingi nko mu Bugande ahubwo bamwita Nyabinghi n’ubwo byenda kuvugika kimwe. Nyabinghi yaje gukomeza kumenyekana kugeza n’aho Abarasita benshi bayiramya, aho bateranira ahantu hamwe bagasenga Imana, bakaririmba bakanasoma imirongo ya Bibiliya.

Natty ariko avuga ko uko muri Jamaica bemera Nyabingi bitandukanye na hano mu Rwanda kuko bo bamufata nk’Umwamikazi wabaye intwari ukwiye kuramywa no gusingizwa ariko ntibamwita Imana kuko bazi Imana iri hejuru ya twese twubaha, ahubwo bamugereranya na ba Mose barokoye ubwoko bwa Isirayeli.
Ati :”Ariko hano mu Rwanda byishwe n’abazungu, baje bagereranya Nyabingi na Shitani kuko bari bafite intego n’amatwara yabo mashya bazanye natwe turabyemera, abazungu rwose sibo batwigishije Imana twari dusanzwe tuyizi kandi tuyizera.”

Natty avuga ko n’ubu muri Jamaica hari abacyemera Nyabingi nk’ukiriho kuko nta murambo we wagaragaye ngo ahambwe kandi abo abaha ubwenge, ubuhanga n’ubumenyi, hakaba n’abo ahishurira igihugu cye cy’u Rwanda ku buryo usanga baruzi neza no kuturusha batarigeze barukandagiramo, ku buryo ngo banga n’umuntu uvuga nabi Nyabinghi, ariko batungurwa no kumva nk’umuntu uvuye mu Rwanda akavuga nabi Nyabinghi baziko ariho akomoka.

Akomeza avuga ko ibi bivugwa kuri nyabingi ufatwa nk’umwuzukuru wa Isirayeli kuko ashobora kuba afitanye isano na Salomoni byose usanga byaranabagaho mbere y’uko abaho.

Shitani akora ibibi gusa ariko Nyabingi w’ukuri nta cyaha yigeze akora cyamuhindura shitani ahubwo ari abazungu bamusebeje kuko iyo baza bemeranywa natwe tutari kwemera ibyo batubwira kuko byari kuba bisa n’ibyacu. Yemeza ko atari Jamaica gusa bemera Nyabingi nk’intumwa y’Imana ahubwo no mu bice bya Ethiopia, Ibirwa bya Caribbean, u Buganda, Sudani n’ahandi bamwemera ko yabaye umwamikazi mwiza, w’intwari nka ba Salomo bayoboye Islayeri.

Yandukuwe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Mutuyimana Cloudina

Mbegukuntubaduhe Mukiye !!! Buryarwose Nuko Bimeze Tubashimiye Ibitekerezo Muduha

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru