Yanditswe kuya 2018-01-03 23:55:30
Nyanza : Ababyeyi bafite abana mu irerero rya AVSI bakanguriwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 766


Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubundi buyobozi busanzwe mu nzego zitandukanye, ntibahwema gukangurira buri muturarwanda wese, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bato. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa ahantu hatandukanye ;mu ngo cyangwa hanze y’ingo, mu mashuri, mu kazi n’ahandi.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 31 Ukuboza 2017, mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, ahitwa ku Gasoro, ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyanza, AIP J Pierre Habarurema yahaye ikiganiro abana 72 n’ababyeyi babo ku kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina muri rusange.

Ni ikiganiro cyatangiwe mu irerero ry’aba bana, rikaba ari iry’umushinga mpuzamahanga w’abakorerabushake baha abana uburere no kubafasha kwifasha witwa AVSI, aho cyari cyanitabiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibigo mbonezamubano byawo, Mukantabana Jeanne d’Arc.

Mu ijambo yahavugiye, Mukantabana yavuze ko mu muryango nyarwanda hakiboneka ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ko rigira ingaruka nyinshi, atari iz’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo rinazigira ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange,aho yavuze ko rishobora no kuvamo Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,inda zitwarwa imburagihe n’izindi ngaruka zitandukanye bityo bagomba kubyirinda.

AIP Habarurema mu ijambo rye , yavuze ko ashingiye ku mibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari kimwe mu byaha 3 biza ku isonga, ariko avuga ko Polisi ikomeje urugamba rwo kukirwanya.

Aha yagize ati :”Twese turasabwa kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi Polisi y’u Rwanda ntizahwema kurikumira no kurirwanya, kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda”.

Yakomeje ahamagarira abana bo muri iri rerero ko, abatagejeje ku myaka 18 by’umwihariko ndetse n’abayirengeje kwirinda ibishindisha ndetse n’ibiyobyabwenge maze agira ati :”Urubyiruko ni rwo bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu, dufite rero inshingano z’ibanze zo kubarera neza kugirango bazavemo abaturage babereye igihugu kandi bashobora kugiteza imbere, namwe ntimukwiriye gutatira icyo gihango”.

Mu gusoza, AIP Habarurema yasabye ababyeyi n’abana babo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba Polisi muri rusange gukomeza ubufatanye mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho yagize ati :” Ni bwo buryo bwiza bwo guha umurongo ejo hazaza h’umuryango nyarwanda, utarangwamo ibyaha n’ihohotera by’umwihariko kandi ari no gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu muri gahunda yo guha umutekano abaturage ari nabyo bizafasha mu kwihutisha iterambere buhora budushakira.”


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru