Yanditswe kuya 2018-01-04 01:11:13
Abashumba batoraguye imbunda yari ihishe mu mabuye
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 6817


Mu gihugu cya Uganda, mu karere ka Gisoro abashumba babiri bari baragiye
baguye ku mbunda yo mu bwoko bwa karashanikofi yari ihishe mu mabuye.

Aba bashumba bahise bitabaza polisi iraza itwara iyi mbunda. Iyi mbunda
kandi yari ihishe mu mabuye iri kumwe n’amasasu agera kuri 22 nayo
yarahishe mu mabuye. Iyi mbunda ikaba yabonetse mu gace ka Rukole.

Elly Maate, umuvugizi wa polisi mu gace ka Gisoro yagize ati “ nibyo koko
imbunda yo mu bwoko bwa karashanikofi yari ihishe mu mabuye n’amasasu
22. Iyi mbunda yabonywe n’abashumba bari baragiye.”

Ibi bibaye nyuma y’aho na none polisi yo muri iki gihugu cya Uganda iguye ku
mbunda yo mu bwoko bwa karashanikofi yari iri ku mupaka wa Uganda na
Congo.

Iyi mbunda yabonywe na Ronald Tushimiyimana w’imyaka 17 wari uragiranye na
mugenzi we witwa Samuel Bucanayandi nawe w’imyaka 16. Imbunda yabanje
kubonwa na Ronald nuko bahita bahamagara se wa Ronald witwa David
Nzabanita nuko amaze kuhagera asanze ari imbunda koko ahita atabaza polisi
iraza irayitwara.

Elly Maate Umuvugizi wa polisi yatangaje ko iyi mbunda ishobora kuba
yaratawe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, anashimira aba
bashumba igikorwa cy’ubutwari bagize ngo kuko iyo baba abandi baribuyijyane.

Elly yakomeje avuga ko hari umumotari uheruka kwicirwa muri aka gace ndetse
n’abandi baturage bibwa n’abantu bitwaje imbunda. Maate yakomeje avuga
ko uzajya abona abantu bitwaje intwaro badafite aho bahuriye n’inzego
z’umutekano agomba kujya amenyesha inzego z’umutekano hakiri kare.

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Mutuyimana Cloudine

Yewe Manawee !!! Mbega Abana Bakozigikorwakiza.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru