Yanditswe kuya 2018-01-04 01:08:47
Trump yishongoye kuwahoze ari umutoni we amwerurira ko yataye umutwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5303

Umwe mu bari inshuti magara ya Trump, Steve Bannon nyuma yaho agaragariye mu gitabo kigaragaza byinshi mu byari byaragizwe ubwihisho ku mubano wa Trump n’itsinda ry’Abarusiya bamufashije mu gutsinda amatora, Trump yatangaje ko uyu mugabo yataye umutwe.

Ni igitabo giherutse gusohoka aho Bannon yatangaje byinshi ku mubonano w’umuhungu wa Trump n’itsinda ry’Abarusiya ibintu byakoze mu mutwe Trump biramushegesha mu buryo bukomeye.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko mu kwezi kwa Kamena 2016 Trump Jr yahuye n’itsinda riturutse mu Burusiya bamuha amakuru menshi y’ibanga yo gukubita hasi Hillary Clinton waruhanganye na Se mu matora y’umukuru w’igihugu.

Trump kuri uyu wa Gatatu yagize ati : “Steve Bannon ntacyo ashobora gukora haba kuri njye cyangwa perezidansi yanjye. Amaze kwirukanwa ntiyatakaje akazi ke gusa, yataye n’umutwe.”

Gusa Trump ntashidikanya kubushobozi bwa Steve Bannon wamufashije mu bihe bikomeye ubwo yiyamamarizaga guhagararira ishyaka ry’Abarepubulike nk’uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu kuko ngo yari umwe mu bantu bikitegererezo b’abanyempano.

Bannon afatwa nk’umwe mu bateguraga igenamigambi ya Trump ndetse n’intero yafashije Trump kugera ku ntsinzi ariyo “Mbere na mbere Amerika” ikaba yarazanwe n’uyu mugabo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru