Yanditswe kuya 2018-01-04 03:31:07
Kigali : Ozone ku isonga ahantu ho gusabanira n’inshuti muri uyu mwaka no kwica isari
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2778

Urugangazi mu gutegura amafunguro afutse kandi yatunganyijwe isuku Ozone imaze kuba ubukombe kubifuza amafunguro ateguranwe isuku n’abatetsi b’inzobere babifitiye ubumenyi n’ubushobozi hadasigaye ibinyobwa bifutse unywa ukabinywera ahantu hazima haguhesha ikuzo wowe n’abawe.

Burya inzobere mu buzima zivuga ko uwo uri we, uko utekereza, imyitwarire yawe ndetse n’imigirire yawe ibyo ufungura biza ku isonga mu kubigiramo uruhare rutaziguye.

Igisubizo rero kuwifuza ubuzima bwiza ntahandi yagisanga uretse kunyarukira mu mujyi wa Kigali rwa gati ahari igorofa rya Kigali City Tower akumva ikirungo cy’uburyohe bw’amafunguro mu mahumbezi ndetse n’umutuzo urangwa muri Ozone Supper Club uherekejwe n’umuziki utuje ufasha umubiri wawe gukora igogora mu buryo bukwiye.

Ntabwo muri Ozone akarusho ari amafunguro bategura gusa kuko habarizwa n’ibinyobwa bituma umuntu anywa agashira icyaka ndetse akabasha gusabana n’inshuti ze yumva umuziki ndetse akabasha no kwibyinira.

Ozone Supper Club igira urubyiniro ruri ku isonga mu mujyi wa Kigali aho ushobora gusohokana n’umuryango wawe ndetse mukabasha kwizihirwa ahantu habahesha icyubahiro udasagarirwa.

Abifuza gutegura After party y’ubukwe bwabo cyangwa ibirori n’iminsi mikuru itandukanye Ozone niho gisubizo ahantu nabarangira ushobora kugirira ibihe by’amateka meza atazibagirana mu buzima bwabo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru