Yanditswe kuya 2018-01-04 04:25:10
Senderi aratabaza ngo ajye guma guma kuko inzara imeze nabi hanze aha
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 5169

Umuhanzi Senderi International Hit number One in City Mayweather Chris Brown n’andi mazina menshi azwiho, aratabaza ko yagirirwa impuhwe EAP na Bralirwa igakuraho gukumira abahanzi bazira imyaka yabo kuko inzara ivuza ubuhuha kandi ashoboye kandi n’abakunzi be bamukumbuye.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yagize ati : “Umwaka mushya wa 2018 ku bakunzi b’umuziki nyarwanda mwese by’umwihariko abafana banjye !!! Bralirwa, EAP namwe banyamakuru mwese muri rusange, ni muntabare nzagaragare muri Guma Guma kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017 muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka… abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukumbi rikomeye ribera mu Rwanda ndabasabye mwo kabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa mugire amahoro y’imana. Ni Senderi International Hit Number One in the City.”

Umwaka ushize Senderi ndetse n’abandi bahanzi barengeje imyaka 35 y’amavuko babashyiriyeho amategeko abakumira kwitabira iri rushanwa kubera barengeje iyi myaka.

Primus Guma Guma ni irushanwa riba ngarukamwaka hano mu Rwanda rimaze kuba inshuro zigera kuri 7 aho ryegukanwe n’abahanzi barimo nka Tom Close, King James, Riderman, JayPolly, Knowless, Urban Boyz hamwe na Dream Boyz gusa mu izi nshuro zose amategeko agenga iri rushanwa yagendaga ahindagurika buri uko ribaye.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
mukeshino clarisha

ndumva mwamubabarira rwose kimwe nabandi babishaka

Mutuyimana Cloudine

Jyenumva Mwamubabarira Kukwababwijukuri

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru