Yanditswe kuya 2018-01-04 07:25:20
Ibibazo uruhuri mu makipe yari kuzahagararira Kenya mu mikino Nyafurika yatangiye gukuramo akarenge
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2287

Amakipe yagombaga guhagararira igihugu cya Kenya mu mikino Nyafurika w’umupira w’amaguru arifuza gusaba CAF ko yabakura ku rutonde rw’amakipe yari kuzitabira amarushanwa nayo ibahamiriza ko bahita bahanishwa imyaka itatu batitabira imikino Nyafurika.

Ikipe ya Gor mahia yari yatisindiye igikombe cya shampiyona yagombaga guhagararira Kenya mu mikino ya CAF Champions League ndetse n’ikipe ya Leopards yari yatsindiye igikombe cy’irushanwa rya GOtv yagombaga guhagararira iki gihugu mu mikino ya Confederation Cup yatangaje ko atazabasha kwitabira aya marushanwa kuko ntabushobozi afite yo kuyitegura.

Ku munsi w’ejo hashize umuyobozi mukuru w’ikipe ya Leopard Dan Mule yavuze ko mu gihe iyi kipe itabonye umuterankunga idashobora kwitabira amarushanwa ya Confederation Cup ndetse asaba leta ya Kenya ko yakwemera ikabishingira bakazabasha guhagararira igihugu cyabo.

Mu gihe umuyobozi mukuru wa Gor Mahia Ambrose Rachier we yatangaje ko agiye kwandikira CAF ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ko batazabasha kwitabira amarushanwa.

Uyu muyobozi yatangaje ko iyi kipe byibuze ikoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 10 z’amashilingi ya Kenya kuri buri mukino bakaba batabasha kwigondera aka kayabo mu gihe hatabonetse umuterankunga.

Ibi bije bikurikira iyongezwa ry’imisoro agera kuri 35% kuri kompanyi zikora betting muri iki gihugu byatumye n’iyateraga inkunga amakipe yo muri iki gihugu ikuramo akayo karenge.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru