Yanditswe kuya 2018-01-05 00:10:57
Imibereho myiza y’abaturage ni isoko y’umutekano
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 726


Ubwo kuwa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018 Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yayoboraga inama y’abaturage b’umurenge wa Ngoma akarere ka Nyaruguru, yabasabye kurushaho guharanira kugira imibereho myiza, kwiyubaka no kubungabunga ibyo bamaze kugeraho mu iterambere, kuko ari isoko y’umutekano urambye.

Muri iyi nama, Guverineri Mureshyankwano yakanguriye abaturage gukunda no kwitabira umurimo kuko aribwo buryo bwonyine buzabageza ku iterambere.

Guverineri Mureshyankwano aganiriza abaturage
Yagize ati “Umurimo ni isoko y’iterambere ryacu, icyo abaturage basabwa ni ukuwitabira no kuwukunda, kuko biri no mu ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda, nibirange buri muturege rero kuko nibwo tuzatera imbere.”

Yanasabye abaturage kurangwa n’isuku kuko ari isoko y’ubuzima, anabashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Yavuze ati :”Mukwiye kurangwa n’isuku haba ku mubiri ku myambaro no mu ngo zanyu, kandi mugatangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza kuko turashaka ko mwese mugira ubuzima bwiza, igihe murwaye mukivuza bitagoranye”.

Yakomeje avuga ati :”Mudafite ubuzima bwiza ntimwakwitabira umurimo, mutitabiriye umurimo nta terambere mwageraho, kandi mudafite iterambere n’umutekano wahungabana.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza, yasabye aba baturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ndetse no kwicungira umutekano.

Aha yavuze ati :”Muri aka karere hakunze kugaragaramo abantu banywa inzoga z’inkorano n’izitemewe hano mu Rwanda. Ubwanyu mujya mwibonera uko abazinyweye baba bameze. Mukwiye gusobanukirwa ububi bwazo mukazirinda, ikaba ariyo mpamvu tubasaba kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo mutungira Polisi agatoki ababikora.”

SP Kagenza yabwiye kandi abaturage bari aho ati : “Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Niwigira ntibindeba ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko abo babinywa bashobora kukugirira nabi wowe ubwawe cyangwa bagasambanya umwana wawe ku buryo bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo gutwita inda atateguye ndetse n’uburwayi.”

Abaturage 100 batishoboye bahise bahabwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango 3 yiturwa inka.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru