Yanditswe kuya 2018-01-05 00:32:12
Kirehe : Polisi n’inzego z’ibanze baganirije imiryango ibanye nabi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 765

Ku italiki ya 3 Mutarama, mu kagari ka Nyakabungo, umurenge wa Mpanga, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze, Polisi ihakorera yasuye imiryango ibiri ibana mu makimbirane , mu rwego rwo kuyigira inama nk’uburyo bwo kuyahosha no kuyunga , bifasha mu kugira umuryango urangwwa n’ituze.

Imiryango irenga amagana yari irimo amakimbirane ikaba imaze kungwa mu gihugu hose biciye mu muco wo kubanisha abantu urangwa no guteza imbere ubwubahane, ubwizerane, kudahezanya no guhana agaciro.

Muri Kirehe , umuryango wa Ruhinda Manasseh n’umugore we Nacyanzi Marguerite wiyunze kuri uyu wa gatatu nyuma yo kuba mu makimbirane y’igihe kirekire ndetse n’ubukene mu myaka ibiri ishize ; mu gihe uwa Bizimana Thomas na Nakure Jaqueline wo wari umaze imyaka 14 muri ubwo buzima.

Bizimana yari amaze imyaka ibiri ataye urugo n’inshingano ze z’urugo, mu gihe n’abana be bari baratatanye kubera ayo makimbirane.

Nk’izindi ngo zose zunzwe mu gihugu hose, intandaro y’amakimbirane y’izi zombi ngo yari ashingiye ku kwikunda k’umugabo, imikoreshereze mibi y’umutungo w’urugo, ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kwiyunga, Bizimana yabwiye Nakure ati :” Mbabarira, ndashaka ko twongera kubana nk’umugabo n’umugore no kwita ku bana bacu kandi tukiteza imbere nk’umuryango.”

Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana yabibukije ko umuryango utezwa imbere n’uko bombi bubahana kandi buri wese agaha agaciro ibitekerezo bya mugenzi we kandi bakarangwa no gushyira hamwe.

IP Harerimana yagize ati :” Kuba nyamwigendaho no kudaha agaciro mugenzi wawe bigira ingaruka ku mibereho y’umuryango, ..ubundi umugabo cyangwa umugore bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko ; umutungo w’urugo ni uwabo bombi kandi inshingano zo kwita ku rubyaro baba bazisangiye.”

Yabaganirije kandi ku burenganzira bwabo imbere y’amategeko maze abagira inama yo gukurikiza amategeko no kuyubaha igihe cyose kuko kutabikora bihanwa.

Nsengiyumva Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabungo we, yabagiriye inama yo gusakaza ubutumwa bahawe mu yindi miryango ishobora kuba ibayeho nk’uko iyabo yari imeze mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’umutekano muke mu miryango.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru