Yanditswe kuya 2018-01-05 01:07:50
Leta ya Uganda ntikozwa ibyo kwakira abimukira birukanywe na Leta Israel
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 724


Ku munsi w’ejo nibwo Leta ya Uganda yahakanye ibwo kwakira abimukira b’Abanyafurika ibihumbi n’ibihumbi birukanywe n’igihugu cya Israel.

Bikaba bivugwa ko Leta ya Uganda ibihakanye nyuma y’umunsi umwe gusa igihugu cya Israel gitangiye kwirukana ku butaka bwabo ibimukira b’abanyafurika 38.000 ariko abenshi muri bo bakaba ari Abanyasudani na Eritreya.

Nubwo bibaye bityo amakuru aturuka mu ishami rishinzwe uburenganizra bwa muntu muri UN, avuga ko Leta ya Israel yagiranye amasezerano n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda ko bakwakira abo bimukira bazirukanwa ku butaka bwa Israel.

Henry Okello Oryem , minister w’ububanyi n’amahanga wa Uganda akaba ahakana ibijyanye n’ayo masezerano avuga ko Israel yagiranye na Uganda yo kwakira abimukira nk’uko yabitangarije ikinyamakuru AFP, ariko ngo Leta y’u Rwanda ntacyo yo iravuga kuri iki kibazo cy’abimukira.

Kugeze ubu Leta ya Israel yahaye abo bimukira igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bwayo aricyo gihe kingana n’amezi atatu, bivuze ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2018.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru