Yanditswe kuya 2018-01-05 02:42:30
Amwe mu mabanga y’isi agoye gusobanurwa na buri umwe kubw’izindi nyungu zibiri inyuma
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 25175

Isi dutuye ifite amabanga akomeye afitwe n’abantu runaka kubw’inyungu zindi zikomeye z’abantu cyangwa za leta zibiri inyuma biragoye kuba wabasha kuyameneramo ngo ugire icyo uyatahuriraho utari umwe muri bo, aribyo bituma buri wese abasha kubivuga cyangwa akabisobanura uko yishakiye kuko ukuri nyakuri kugoye gutahurwa.

Iby’itariki ya 11 Nzeri
Ihanurwa ry’umuturirwa wa World Trade Center iherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwo hari ku itariki ya 11 Nzeri 2001 byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye aho leta zunze ubumwe z’Amerika ihamya ko ari umutwe wa Al-Quaeda wagabye igitero naho abandi bo bagahamya bashize amanga ko byakozwe mu mugambi w’igisirikare cy’Amerika.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu batandukanye bwagiye bugaragaza ko nkuko bivugwa ko ari indege yabashije gusenya uyu muturirwa ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko bigaragara ko byaba byarakozwe n’igisasu cyangwa se ikindi gikoresho gikomeye kitarajya ahagaraga.

Iyi tariki yaje kongera ihurirana n’igihe hagabwe igitero ku biro b’ikuru by’ingabo z’Amerika Pentagon . Kubera ibyago Leta zunze ubumwe z’Amerika yagiriye mu bihe bitandukanye ku itariki ya 11 Nzeri byatumye umubare bahamagariraho hasabwa ubutabazi uturuka kuri 9(Nzeri) 11(itariki) maze biba 911.

Triangle de Bermudes
Mpandeshatu ya Bermude cyangwa se izwi nanone nka mpandeshatu ya sekibi ni ahantu haherereye mu nyanja ya Atlantic hazwiho kuba hazimiza ibintu bibashije kuhagera iyi mpandeshatu ikaba iherereye hagati ya Bermude, Floride ndetse na Porto Rico iki kirere ntikijya kigerwamo n’amato ndetse n’indege kuko iyo bihageze biburirwa irengero.

Iyicwa rya perezida John Frank Kennedy
Hari mu mujyi wa Dallas mu mwaka wa 1963 nibwo hasakaye inkuru hirya no hino ku isi y’urupfu rwa perezida wa 35 wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Frank Kennedy yishwe.

Lee Harvey Oswald nyuma y’iminsi ibiri gusa yahise atabwa muri yombi ashinjwa kuba ari we warashe Kennedy gusa abandi bashinja umutwe wa aba Mafia kuba ariwo wateguye uyu mugambi ndetse uwushyira mu ngiro ndetse abandi bagahamya ko byagizwemo uruhare na CIA.

Ubutaka buzwi nka Zone 51
Ubutaka buzwi nka Zone 51 ni ubutaka bw’Amerika buriho ibirindiro by’ingabo z’Amerika mu butayu bwa Nevada aho hatemerewe kugerwa n’uwari we wese kubera ibintu by’ibanga rikomeye bikorerwayo harimo nk’icurwa ry’intwaro za kirimbuzi z’ingabo z’Amerika bakaba birinda ko hagira uwabasha kubiba ikoranabuhanga bakoresha.

Iby’umuryango wa Illuminati
Nkuko bivugwa, Illuminati ni itsinda ry’abanyabwenge b’ibitangaza bakwirakwiza amakuru bagamije gukwirakwiza amatwara yabo hirya no hino ku isi ndetse no kuyigarurira.

Bivugwa ko Illuminati yaje gushingwa mu kinyejana cya 18 mu gihugu cy’Ubudage n’umwalimu washakaga gushinga umuryango w’ibanga w’abanyabwenge ndetse n’abanyembaraga. Gusa iri tsinda ryaje kujya kuvumburwa ndetse rijya ahagaragara bishingiye ko rikorana n’imbaraga z’umwijima.

Bimwe mu bimenyetso bigaragazwa na bamwe mu bavugwa ko bari muri uyu muryango harimo kugaragaza ikimenyetso mu kiganza cya mpande eshatu, ijisho rimwe ndetse n’umubare 666.

Uyu muryango ukaba ugiye uvugwa ko urimwo ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abakora umwuga w’ubuhanzi muri leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse bikavugwa ko abatari muri uyu muryango badashobora gutera imbere n’iyo babigerageje babarwanya bikomeye bagatotezwa abandi bakicwa.

Gukandagira bwa mbere ku kwezi
Hari ku itariki ya 16 Nyakanga mu mwaka w’i 1969 nibwo byatangajwe ko Abanyamerika ba mbere aribo Neil Armstrong ndetse na Buzz Aldrin bakandagiye bwa mbere ku Ukwezi baturutse ku isi.

Gusa ibi byafashwe nka kimwe mu binyoma bikomeye iyi isi yagize bamwe babigereranya nk’ikinamico kuko naho bihuriye n’ukuri.

Aho hafashwe ifoto ya Armstrong ari ku Ukwezi iruhande rwe hari idarapo rya leta zunze ubumwe z’Amerika gusa iri darapo ryaje kugaragara nk’ikimenyetso cy’uko ibi byari ibinyoma kuko ryagaragaraga nkaho riri gusunikwa n’umuyaga kandi kuri uyu mubumbe nta muyaga uharangwa.

Hari bamwe bahamya ko ari mu gace kamwe ka gize leta Amerika hafatiwe aya mashusho ndetse hakomoka n’ikinyoma cyasakaye isi.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Niyungeko Eric

Nivyukuri isi yubakiye kubinyoma,none nimba barageze kukwezi vyaciye biherera aho ? Kuki batajanayo abandi ngo baharabe ? Bopfuma batangisha amafaranga menshi nk’ uko vyama bigenda ku ngenzi,izo nkuru muduha numva zifise ifatiro ko amerika ifite ubuhinga buhanitse muvy’ ikirere,kuki izo ndege zateye pentagone zitigeze zibonwa na za radars ? Murakoze muze muraduha amakuru y’ibikorerwa mw’isi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru