Yanditswe kuya 2018-01-05 03:50:20
Imvura idasanzwe yahitanye ubuzima bw’abantu 37
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1949


Kuri uyu wa gatatu mu ijoro ryo kuwa 4 Mutarama 2018, imvura bivugwa ko idaszwe yaraguye irimo umuyaga mwinshi isenya amazu menshi ndetse abantu bagera kuri 37 bahasiga ubuzima. Uturere twibasiwe cyane ni utwa Bandalungwa, Ngaliema na Selembao, aho ni mu murwa mukuru Kinsahasa wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko atari imvura gusa kuko ngo byateye imyuzure y’imigezi, gusenyuka kw’amazu ndetse no gutenguka kw’imisozi.

Imwe mu nyubako za Kinshasa yatewe n’umwuzure
Nkuko bivugwa n’umuyobozi w’intara ngo muri abo bapfuye harimo abana batatu batwawe n’umwuzure mu karere ka Bandalungwa. Ahandi imvura yashegehse ni muri Ngaliema (abantu13) na Selembao 9.

Abana bamwe bakaba bahungabanye ubwo se yatwawe n’umwuzere, umukuru muri bo ati “imvura yadusanze mu nzu, tugerageza kubyuka tujya ku baturanyi ariko papa we arahaguruka ajya kureba nibwo umuvumba wamutwaye, tugerageza gutabaza baramubona tumujyanye kubitaro basanga yapfuye nkuko amakuru dukesha radio okapi abivuga.

Amakuru avuga ko nubwo kugeza ubu habarurwa abapfuye bagera kuri 37 umubare ushora kwiyongera kuko hari abantu baburiwe irengeo batazwi aho baba baherereye.

Yanditse na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru