Yanditswe kuya 2018-01-05 04:02:14
Uburakari ku baturage ba Zimbabwe kubw’icyemezo perezida wabo Mnangagwa yafashe
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 37306

Abanyazimbabwe bagaragaje umujinya ndetse n’umubabaro nyuma y’ibikingi bari baragabijwe ku ngoma ya Mugabe byongeye kwegurirwa abazungu nabo babyigaruriye kugihe cy’ubukoloni.

Imwe mu ntwaro ikomeye yafashije gukundwa uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ni uburyo yafashe imirima ndetse n’ubutaka bwari bwarigaruriye n’abazungu iki gihugu mu gihe cy’ubukoroni abugabiza abaturage be ngo babuturemo ndetse bajye nabo babuhingamo.

Ikinyamakuru the Zimbabwean dukesha iyi nkuru gitangaza ko abo baturabe batangiye kugaragariza amarangamutima yabo hifashishijwe amashusho basakaje kuri Facebook bagaragaza umubabaro wabo.

Gusa nubwo ubu butaka ari bwiza ndetse bubereye ku buhingamo bwaje kurangira bupfuye ubusa kuko nta buhanga aba baturage bari bafite bwo kububyaza umusaruro ari nabyo byazanye idindira ndetse n’isubira inyuma y’ubukungu bw’iki gihugu.

Perezida Mnangagwa akimara gufata ubutegetsi ari gukora ibishoboka byose ngo ubwo butaka busubizwe banyirabwo ibintu bitakiriwe neza ndetse byarakaje bikomeye abanyazimbabwe bari babumazemo imyaka irenga 30.

Akimara gufata ubutegetsi Mnangagwa akaba yarahise agaragaza yuko ibyo atabishyigikiye maze afata umwe mu bazungu Robert Smart amusubiza imirima n’amatongo ye byari bimaze imyaka 30 n’indi renga byarigaruriwe n’abirabura muri iki gihugu.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Pastegide

Kubwanje Abirabure Ntivyobatuma Bashavura Nibihangane Barker Abobazungu Bo Bafise Uburyo Bwokugwiza Umwimbu Kugirango Igihugu Cabo Kibone Gutotahara Nibihanganire Umukuru W’ Igihugu Cabo Yafashe Iyongingo Kuneza Yabo

Jean

Ubu nabwo ni ubukoroni. Niba igihugu ari icyabo ubutaka ni ubwabo bagomba kwiga uburyo bwose bushoboka bakabubyaza umusaruro uko bashaka, naho gukomeza gutega amakiriro kubazungu nibyo bituma bafata abanyafurika nk’abadafite agaciro bakabasuzugura, bakumva ko ntacyo bashoboye koko !!!!!
Abirabura bagomba kwishakira ubushobozi bwokubaho no gutera imbere bakoresheje umutungo wa Afrika, kandi birashoboka.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru