Yanditswe kuya 2018-01-05 06:14:47
Dore ubusobanuro bwa Ryangombe na Nyabingi bafatwaga nk’ibitangaza mu Rwanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5755


Ryangombe yari umuntu ukomeye mu Rwanda ; akaba yari n’igitangaza kuko mu bintu yakoraga hari harimo magie, bakaba bavugako yaba yarakomokaga m’uburengerazuba bwa Uganda mu karere ka Kitara cya Muliro ni ukuvuga mu majyaguru y’ikiyaga cya Rwicanzige benshi bazi kuri (Lac Edouard).

Igisekuru cye, Ise yitwaga Babinga umwana wa Nyundo, nyina akitwa Nyiraryangombe, umugore we akitwa Nyirakajumba hakaba ari ku ngoma ya Ruganzu 2 Ndori. Kugirango Ryangombe aze mu Rwanda bavugako yahuriye na Ruganzu mu gace ka Bukamba nyuma amwemerera kuza mugihugu.

Nyuma ya Ryangombe abajya kubandwa ifashisha imandwa zikurikira harimo Lyangombe, Mugasa, ,Binego, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Kagoro Umuzana, Nyabirungu. Umunyoro, Ruhende, n’Intare. ababandwaga babikoraga n’injoro rimwe n arimwe , bambaye ubusa babyina indirimbo z’imandwa urugero hari iyo bateraga bavugango ( " cya nyoko ni rugongo") ....

Ntitwavuga Ryangombe ngo tureke kuvuga no kuri Nyabingi. Nyabingi ni iki ?, yaramaze iki ? Banyabingi bari ukubiri

1. NYABINGI

Nyabingi yamamaye cyane mu karere k’amajyaruguru y’u Rwanda aho ndashaka kuvuga Ruhengeri, Gisenyi. Nawe akaba akomoka mubugande. Igitsina cye ni umugore bikaba bivugwa ko atigeze agira umugabo cyangwa amugire kuburyo buzwi. Ariko nyuma yaje gukunda indwanyi yarikomeye yitwaga Ruhinda wa Ruhinda, nyuma ninawe waje kwivugana Nyabingi umugore we. Nyuma ariko Rulinda yagiye ahura n’ibizazane n’imyaku bitewe n’umuzimu wa Nyabingi wazaga kwihorera. Icyateye iyo mpamvu bivugwako Rulinda yishe nyabingi kugirango yirongorere undi mugore wari ufite icyubahiro kurusha Nyabingi.

2.Nyabingi

Mumajyaruguru y’igihugu hari irindi zina rya nyabingi ryahagaragaye.
Ni umukobwa w’inkumi witwaga "Kanzanire" akaba umukobwa w’umuhererezi wo mu muryango wa Gahaya. akaba yarakaswe umutwe kw’itegeko rya se kuberako yibye amabanga ye yaraturutse kubakurambere ba se. Nyuma rero umuzimu waje gutera se umusaba ko umuha igihugucye cya wenyine yakwigengamo, bawuha NDORWA.

Nyuma uwo muzimu wongeye kugaragara mu witwa Rutagirakijuna umugore ubabaye ufite n’ubugome wicaye kunkengero z’umuhanda hagati y’abana babiri ntiyarafite aho ajya kuko umugabo we yari yaramwirukanye, na se adashaka kumwakira yari yuzuye nyabingi ariyo Kanzanire. Nyuma yaje gusubira kwa se yitwa Nyabingi kubera impamvu navuze haruguru, abantu bose baramwubashye kugeza ku mwami wa Ndorwa. Imirimo ye rero mishya yaje kumuteza ibibazo kwa Rwabugiri kugeza ubwo bamuca umutwe bakawoherereza umwami w’urwanda, bamugejeje umutwe imbere utangira kuvuga usaba gusubirana uburengazirabwe. Rwabugiri yemereye adashidikanya kubera ibyo bintu yarabonye ko umuzimu wa Rutafirakijuna guhinduka Nyabingi no gutegeka Ndorwa nyuma yaje kwihorera.

Nyabingi yaramariye iki abanyarwanda ?
Umuntu wabaga afite ibibazo binyuranye yaba hanze cyangwa mu murwango we yitabazaga umwuka utagaragara akaba ariwo ubasha kubona ibyo bibazo.uwo mwuka wamwoherezaga kumuhuza na NYABINGI bita (Umugirwa) akaba ariwo ubasha guphobya no kwirukana iyo myuka mibi. Uwabaga aje gukora iyo mihango yagombaga kuba yitwaje ibitambo, dore ibyakorwaga :


- Humiriza
- umugirwa yakiriye ibitambo agiye kumenyesha ukuza kwa nyabingi " nyabingi arahageze"
- uwaje kuraguza agize ubwoba aratitira cyane i li li li li
- dore isengesho agiye kuvuga :
Gahorane imana mana y’i Rwanda, gahorane imana nyiri mana
- naje nyakugirimana naje kuvuza impundu ngo mutsindire abanzi, abagome n’abarozi mutsindire abajura kuko urahangamura ntuhangamirwa a yiiiii i yiiii i yiiiii naje no kubaganuza dore ngaya amasaka areze, ibishyimbo uburo nimwakire mubyumve. UBUHORO NYAGASANI naje kubereka abana, abana ni umunani nabo ni abanyu. -uyu mukobwa mbahaye ajye abategurira nabazaniye y’amaturo tubaturango muturengere nazanye inka y’abakobwa n’ihene y’abakobwa n’intama y’abahetsi ahiiiii , hiiii maze mubyeyi uzambabarire ubunkorere. uzambwirire ubayobora, azabwirire abo ayobora kubageza kubayoborwa nibabandi bokwabinego, bokwamugasa, bokwanyakibungo bo kwanyabirungu, bo kwankonjo bokwa muzana azababwire ati mutuze mutureze kandi muhorane amajyambere twese hamwe bene kanyarwanda tugire imana n’amafaranga.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru