Yanditswe kuya 2018-01-05 08:54:32
Uburusiya bwateye utwatsi ibihano byafatiwe igihugu cya Iran, busaba USA kutivanga mu byayo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4867

Igihugu cy’Uburusiya cyasabye leta zunze ubumwe z’Amerika kutivanga mu bitayireba, Uburusiya busaba umuryango w’abibumbye guhana iki gihugu mu kwivanga mu mutekano w’igihugu cya Iran nyuma yaho iki gihugu gikomeje gukora ubuhahirane ndetse n’umubano ukomeye wa dipolomasi n’igihugu cya Iran.

Ibiro ntara makuru by’Abarusiya TASS bitangaza ko umwungiriza wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Ryabkov kuri uyu wa kane yagize ati : “Turaburira Leta zunze ubumwe z’Amerika kudakomeza kwivanga mu mutekano w’imbere mu gihugu kigendera ku matwara ya Islam cya Iran. Ibiri kubera hariya ni ibigendanye n’umutekano w’imbere mu gihugu byatumye imiryango mpuzamahanga ihaguruka.”

Sergei Ryabkov umwungiriza wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya

Ryabkov akomeza atangaza ko afitiye iki gihugu gisanzwe gifitanye n’umubano mwiza n’Uburusiya cyizere ko kizabasha kwicyemurira ibibazo gifite kigasubiza ibintu ku murongo nk’igihugu kimaze kugira inararibonye iturutse kubibazo by’ingutu cyagiye gihura nabyo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi leta zunze ubumwe iri kubyinjiramo ngo ibashe kongera kubyutsa ikibazo cy’ikorwa ry’intwari kirimbuzi kuri iki gihugu aho gishaka ko imiryango mpuzamahanga yakongera ikabahagurukira bakagifatira iyindi myanzuro.

Igihugu cy’Uburusiya kikaba gikomeje gukorana ubucuruzi n’igihugu cya Iran batitaye ku bihano byafatiwe iki gihugu kubwo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru