Yanditswe kuya 2018-01-06 00:34:09
Rwamagana : Hamenwe litiro zisaga 9 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1003


Ku wa kane tariki 4 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’izindi nzego yakoze imikwabu igamije gufata abenga n’abacuruza inzoga zitemewe zitujuje ubuziranenge ; muri ibyo bikorwa ikaba yarafatanye abantu babiri litiro zazo zisaga 9 000.

Litiro 8 600 zafatanywe Musabyemariya Valentine utuye mu kagari ka Nyabubare, mu murenge wa Karenge. Uwitwa Mitwe Emmanuel utuye mu kagari ka Nyagasambu, mu murenge wa Fumbwe yafatanywe litiro 420.

Izi nzoga zikimara gufatirwa mu ngo z’aba babiri zaramenwe ; abaturage bitabiriye ibyo bikorwa baganirijwe ku ngaruka zo kuzinywa, kandi basabwa kuzirinda. Ifatwa ryazo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo.

Bivugwa ko abenga inzoga zitujuje ubuziranenge bavanga amazi n’ibintu bitandukanye birimo ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye n’umusemburo witwa Pakimaya.

Byagaragaye ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanywi b’inzoga zitujuje ubuziranenge, urumogi, n’ibindi biyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge aho biva bikagera ; aha ikaba yibutsa ko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa ; kandi ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora ; bityo bigateza ubukene.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yakanguriye abayituye kwirinda ibiyobyabwenge agira ati,"Ababinywa babangamira abo mu miryango yabo, ndetse n’abandi. Buri wese akwiriye rero kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya icuruzwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora."

Yagize kandi ati,"Abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge bagomba kureka ubwo bucuruzi bushyira mu kaga ubuzima bw’abantu. Abashyira imbere inyungu bazikuramo bakirengagiza ubuzima bw’abantu bamenye ko batazihanganirwa ; bazabiryozwa."

CIP Kanamugire yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa izi litiro 9 020 ; ndetse aboneraho gusaba buri wese kwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira.

Yagize na none ati,"Umuryango urimo abantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge ntushobora kurangwamo amahoro n’ituze bitewe n’ubwumvikane buke buwurangwamo ku buryo bamwe mu bawugize barwana. Abazenga bakwiriye kubireka."


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru