Yanditswe kuya 2018-01-06 02:32:52
Inzego z’ibanze zirasabwa kudaca amafaranga y’umurengera abashyingiranwa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1390

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Francis Kaboneka yasabye Inzego z’ibanze cyane cyane imirenge gukurikiza ibiteganywa n’itegeko mu gihe basezeranya abantu mu mategeko bakirinda kubaca amafaranga y’umurengera, mu gihe habayeho guhindura umunsi wo gusezeranaho kuko muri icyo gihe itegeko riteganya Frw 10 000, nyamara akaba avuga ko hari abayarenza.

Minisitiri Francis Kaboneka avuga ko iki ari ikibazo kimaze iminsi kigaragazwa n’abasaba serivise zo gusezeranywa ku rwego rw’Umurenge, by’umwihariko abashaka gushyingiranwa, ko bacibwa amahoro arenze ateganywa n’itegeko.

Itangazo rya MINALOC ryashyizweho umukono na Minisitiri Francis Kaboneka ryibutsa inzego zibishinzwe kuzirikana ibikubiye mu itegeko rigena gusezerana mu mategeko y’u Rwanda aho rivuga ko icyo gikorwa gikorerwa ku biro by’imirenge imbere y’abashinzwe irangamimerere ku wa Kane w’icyumweru, iryo tegeko rivuga kandi ko mu gihe habayeho impamvu zituma gusezerana bidakorwa kuri uwo munsi, ababishaka bacibwa amahoro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, hanyuma bagasezeranywa ku munsi bifuza nyuma y’uko njyanama y’umurenge yemeje iyo gahunda.

Minisitiri Kaboneka ati “maze kubona ko hari Imirenge isaba amafaranga arenga ateganywa n’iteka ryavuzwe haruguru abakeneye serivise yo gushyingiranwa, ndabasaba gutanga iyo serivisi mwubahiriza ibiteganywa n’amategeko” Bamwe mu bayobozi mu karere ka Nyarugenge bavuga ko iri tangazo rigamije kongera kubibutsa gukurikiza amategeko gusa banemeza ko n’ubusanzwe muri ako karere iryo kosa ritahagaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles yagize ati “Twebwe hano muri Nyarugenge uwo muco ntawuhaba. Itegeko ubundi rivuga ko ku wa Kane ari umunsi wo gusezeranya ku buryo bwa rusange, aho biba hari abavuga ko wenda ari itike ibazana, abandi bati ni umunsi udasanzwe, utuntu nk’utwo ni two bitwaza ariko ubundi nta bwo byemewe.”

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime we yagize ati “Mu karere kacu abo bantu bacibwa amafaranga y’umurengera nta bahari, kugeza ubu nzi ko nta bihari. Twabikorera ubugenzuzi tukamenya niba hari aho biba ariko bibaye binahari byaba binyuranyije n’amategeko kandi nta bwo twakwemera ko byakomeza, haramutse hari aho biri icyo gihe ni ukubwira abayobozi b’imirenge ko ibyo bakora bitemewe kandi ko binyuranyije n’itegeko”.

Meya Kayisime yakomeje avuga ko nyuma y’itangazo rya MINALOC, ubu ikigiye gukurikiraho ari ukugenzura mu mirenge hose hakarebwa niba hari abayobozi baca amafaranga menshi abaturage bashaka gusezerana ndetse bakanibutsa abo bayobozi ko ibyo bitemewe n’amategeko nk’uko byanditswe n’imvaho nshya.

Ingingo ya 15 y’iteka rya Perezida nimero 25/01 ryo ku wa 09 Nyakanga 2012 rishyiraho urutonde kandi rikagena ibipimo by’amahoro n’andi mafaranga yakwa n’Inzego z’ibanze, ivuga ko Inama njyanama y’urwego rw’ibanze rubifitiye ububasha igena umunsi wo gusezeranya abashaka gushyingiranwa. Iyo hari abashaka gusezerana ku munsi wundi utari uwagenwe n’Inama njyanama bishyura amahoro atarenze amafaranga y’u Rwanda 10 000.

Yandukuwe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru