Yanditswe kuya 2018-01-08 00:44:49
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwasabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 709


Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero na Polisi, mu mpera z’icyumweru gishize bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rw’Idini ya Isilamu bo mu murenge wa Kabaya barukangurira kwirinda ibyaha no kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya no kubikumira.

Uru rubyiruko rwageraga ku ijana rwahawe ubu butumwa ku itariki 6 z’uku kwezi ; inama rwagiranye n’aba bayobozi ikaba yarabereye mu kagari ka Kabaya, mu murenge wa Kabaya.

Mu butumwa yarugejejeho, Umuyobozi w’aka karere, Ndayambaje Godefroid yarusabye guharanira icyarushaho guteza imbere igihugu, bakanagira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, ituze n’amahoro by’abagituye.

Yababwiye ati,"Muri imbaraga n’amaboko by’Igihugu. Ubwenge n’imbaraga byanyu mukwiriye kubikoresha mu bigiteza imbere muzirikana ko umutekano ari ishingiro ry’ibyo kimaze kugeraho. Murasabwa kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya."

Mu kiganiro yagiranye na rwo, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yarubwiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge ; aho abenshi bafatwa batunda urumogi, barucuruza ; abandi bagafatwa barimo kurunywa ; bityo arusaba kubyirinda no gukangurira urubyiruko bagenzi babo ndetse n’abandi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose bababwira ingaruka zabyo.

Yagize ati,"Bamwe mu bo mungana ndetse n’abo muruta bahagaritse amashuri kubera gutwara inda biturutse ku kunywa ibiyobyabwenge. Ubwo mumenye ndetse mukaba musobanukiwe ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge mubyirinde ; ndetse mwirinde n’ikindi cyose cyakwangiza ahazaza hanyu."

SSP Gasangwa yasabye urwo rubyiruko kuba ijisho ry’umutekano ; aha akaba yarabasobanuriye ko ’kuba ijisho ry’umutekano’ bisobanura kwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa ; akanatuma hafatwa ababikoze.

Yababwiye ati,"Igihe cyose mubonye cyangwa mumenye ko hari ikintu gishobora guhungabanya umutekano mugomba kubimenyesha Polisi mu maguru mashya kugira ngo gikumirwe. Nimubigenza gutyo muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano."

Yababwiye ko hari abantu bashuka urubyiruko bakarujyana mu mahanga barwizeza imirimo ihemba neza babagezayo bakabacuruza ; aha akaba yararubwiye ko iyo babagejejeyo babakoresha imirimo ivunanye ; cyangwa bakabakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo kubashora mu busambanyi ; abandi bakababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko n’izindi bakazigurisha ; maze abasaba gutanga amakuru igihe cyose hagize ubabwira ko ashaka kubajyana mu muhanda abizeza ibintu bitandukanye.

Mu ijambo rye, Imamu w’akarere ka Ngororero, Guramu Husein yashimye Ubuyobozi bwako na Polisi ku nama bagiriye urwo rubyiruko ; aboneraho kurusaba gukurikiza inama bagiriwe ; kandi arusaba kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru