Yanditswe kuya 2018-01-09 00:02:09
Polisi yataye muri yombi abana 5 batwite ariko abazibateye bidegembya
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5100

Polisi muri Tanzaniya yataye muri yombi abana b’abakobwa batanu batwite ndetse n’ababyeyi babo mu cyo yise umugambi wo kurangiza inda z’indaro z’abanyeshuri.

Ikigero cy’abana batwara inda bari mu mashuri kiri hejuru cyane mu majyepfo ya Tanzaniya aho aba batanu baterewe muri yombi.

Abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu banenze icyo cyemezo bavuga ko abagabo batera inda abo bana ari bo bagombye gutabwa muri yombi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko kimwe cya kane cy’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 muri tanzaniya bamaze kuba ababyeyi cyangwa se batwite inda yabo ya mbere.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumva nikibazo kubona abo bagabo batamenyekana ngo aribo bafungwa.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru