Yanditswe kuya 2018-01-09 00:52:34
Itanki iri kugurumana ku cyambu ishobora guturika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3640


Hari ubwoba buterwa n’itanki y’ubwato bunini iri kuva kandi itwaye peteroli mu nyanja y’uburasirazuba bw’ubushinwa (East China Sea).

Abategetsi bo mu Bushinwa babwiye itangazamakuru rya Leta ko hari inkeke z’uko ubu bwato Sanchi bushobora guturika no kurohama.

Minisiteri y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu yavuze ko abakora mu rwego rw’ubutabazi bari kugerageza kugera kuri iyi tanki arik0 bakananizwa n’ibihu by’imyuka ihumanya.

Habonetse umurambo w’umwe mu bakora mu bwato, muri 30 b’abanya Irani n’abanya Bangaladesh, babiri babonetse mu bwato, abandi baracyaburiwe irengero.

Impanuka yabereye mu mugezi wa Yangtze ku wa Gatandatu nimugoroba. Icyayiteye ntikiramenyekana.

Nta bimenyetso byerekana abarokotse mu bantu 32 bakora mu bwato, n’ubwo Abashinwa 21 batabawe.

Ubushinwa bwohoreje ubwato bwinshi gushakisha aho barengeye mu gihe Koreya y’Amajyepfo yafashije mu burinzi bw’icyambu no gutanga kajugujugu nk’uko bbc ibivuga.

Ubwato bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo bwohereje indege ya gisirikare mu bikorwa by’ubutabazi.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru