Yanditswe kuya 2018-01-09 01:06:10
Ruswa idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 394


Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko byitwa bikanafatwa nka ruswa gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

Imiryango itegamiye kuri Leta, Ibigo n’abantu ku giti cyabo bakora ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko ruswa ihagaze mu karere k’Umugabane runaka ; abandi bakibanda ku mugabane uyu n’uyu ; mu gihe abandi bakora ubushakashatsi ku rwego rw’isi.

Raporo aba hamwe n’abandi batangaje mu bihe bitandukanye zigaragaza U Rwanda nk’Igihugu kirangwamo ruswa nkeya. Ubu budasa buterwa n’ingamba na Politiki byo kuyirwanya, ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’uruhare rw’Abaturage mu kurwanya iki cyaha ; ibi bikiyongera ku bukangurambaga bukorwa hirya no hino mu gihugu aho Polisi ifatanyije n’izindi nzego iganiriza Abaturarwanda ku ngaruka zayo, ikanabasaba kuyirinda no gutanga umusanzu mu kuyirwanya.

Ruswa ; usibye kuba ari icyaha, inadindiza ubukungu n’iterambere muri rusange kubera ko bamwe batinza serivisi kugira ngo umuntu uyisaba (serivisi) yibwirize agire icyo atanga kugira ngo ayihabwe ; ndetse hari n’abatihishira bayisaba ku mugaragaro ku buryo abatari inyangamugayo bahitamo kuyitanga kugira ngo bakorerwe ibyo amategeko abemerera ; hakaba n’abayitanga kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Bamwe baha ruswa y’amafaranga Abapolisi ; cyane cyane abakorera mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo be guhanirwa ibyaha baba bakoze.

Urugero ni urwo mu karere ka Gatsibo aho ku cyumweru tariki 7 z’uku kwezi uwitwa Sebahire Isidore yahaye Umupolisi uhakorera ruswa y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekure umuvandimwe we witwa Hategekimana Eliezer ufunzwe azira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo biri mu byo Polisi y’u Rwanda ikora umunsi ku wundi. Mu ngamba yafashe zo kurwanya iki cyaha harimo kuba yarashyizeho Umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya ; ikaba kandi yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi ; hakaba kandi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi.

Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa by’ubukangurambaga aho yigisha Abaturarwanda ingaruka za ruswa ; kandi ikabasaba kugira uruhare mu kuyirwanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Sebahire yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi umuvandimwe we afungiyeho aha iyo ruswa Umuyobozi wayo kugira ngo amurekure, undi arayanga ; uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko arafatwa arafungwa ; Dosiye ye ikaba irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

CIP Kanamugire arongera gukangurira abatuye iyi Ntara kwirinda ruswa agira ati," Abavandimwe n’inshuti b’umuntu ufunzwe bakwiriye kubahiriza ibiteganywa n’amategeko aho gutanga ruswa kugira ngo afungurwe ; cyangwa kugira ngo hakorwe ibindi binyuranyije n’amategeko."

Yibukije ko ruswa izira ikaziririzwa muri Polisi y’u Rwanda ku buryo Umupolisi uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze birukanwa muri uru rwego rw’umutekano hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze ; bityo agira inama abayitanga yo kubireka.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Kalekezi

Ruswa nimbi cyane rwose,ituma iterambere ry’igihugu ritihuta dore ko iba yadindije ubukungu bw’igihugu : indonke za hato na hato na hato abantu bakira. Serivise ziduhabwa twe abaturage ntituzibona neza, kuko umuntu nyine watanze ruswa niwe uhabwa serivisi mbere y’abandi cy akayihabwa bidakurikije amategeko. gusa ndashima Polisi y’u Rwanda ndetse na transiparensi, cyane Polisi uruhare igira mu kurwanya ruswa.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru